Imiryango 12 yari ituye muri Kangondo ahazwi cyane nka Bannyahe, ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yimukiye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho yateganyirijwe inzu zo guturamo bavuye mu manegeka, bakaba barazishimiye kubera ubwiza bwazo n’umutekano uhari.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Nyuma yo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, yishimirwa n’abafana n’abakunzi bayo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibyoherejwe byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 640.9 z’Amadolari y’Amerika (Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 663), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bahize gukemura ikibazo cy’ubuzererezi bw’abana hakemurwa amakimbirane kuko ari yo ateza ibyo bibazo. Ni ibyatangarijwe mu Nama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabaye tariki ya 11/9/2022, yitabiriwe na komite ihagarariye (…)
Gasana Jérôme wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Mukura VS, yasezeye kuri izi nshingano avuga ko ari impamvu ze bwite.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangije kuri uyu wa Kabiri ibiganiro n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’amazi n’amashanyarazi, rikaba ririmo kubera muri Serena rikazamara iminsi itatu.
Ranjita Kundu, umugore utuye ahitwa i Kodameta, muri Leta ya Odisha mu Buhinde, ashinja umugabo we kuba yaramwibye imbyiko akayigurisha mu myaka ine ishize, akoresheje inyandiko mpimbano.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira igihembwe cya mbere ku byiciro bitandukanye, kizatangira ku ya 26 Nzeri 2022.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buributsa abaturage b’aka Karere by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ko kuba baturiye umupaka badakwiye kubigira urwitwazo rwo kuwambuka mu buryo butemewe n’amategeko, mu kwirinda ingaruka zirimo (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 2,331.
Kaminuza ya Massachusetts yo muri Amerika iri mu zikomeye ku Isi, yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu ishami rya siyansi aho azakora nk’umwarimu wungirije, akaba ari na we uzaba ari we mwirabura wenyine uri kuri urwo rwego muri iryo (…)
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, ashima ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza iyo umugabo yabagezagaho ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe, ngo bamusabaga kuriceceke kuko kurivuga byaba ari ukwisebya mu bandi bagabo, ariko nyuma yo guhugurwa biyemeje guhindura imyumvire.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze Bugesera igitego 1-0, bituma iyobora urutonde rw’agateganyo mbere y’uko hakinwa indi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.
Perezida Kagame asanga mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byabufasha koroherwa n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa Kenya mu gihe cya manda y’imyaka itanu.
Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nsibo ho mu Mudugudu wa Cyambogo, akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani. Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (…)
Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wiyemeje gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba rigaragara muri iki Gihugu. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ko bagomba gukurikirana urubyiruko rwabo rujyanwa mu bigo ngororamuco (NRS), ndetse bakagira n’amafaranga bateganyiriza kubafasha.
Abahinzi mu Karere ka Gatsibo barasabwa gukorera mu makoperative no gushaka ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo, kugira ngo nibahura n’ibiza bagobokwe.
Abasivile 25 baturutse mu bihugu 10 byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigize umutwe w’Ingabo za Afurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuva tariki 12 akazageza ku itariki 23 Nzeri 2022, aho bemeza ko bayitezeho ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye (…)
Ingo ibihumbi 28 zo mu Karere ka Ngororero zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo kwesa umuhigo w’icyerekezo kigari cy’iterambere (NST1) 2024.
Ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo inyeshyamba zo mu gace ka Tigray (TPLF) muei Ethiopia zatangaje ko ziteguye guhagarika intambara, zikayoboka ibiganiro by’amahoro biyobowe na Afurika yunze Ubumwe, zikagirana ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, ngo byashyira iherezo ku ntambara yari imaze hafi imyaka ibiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 2 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 1,570. Abantu 2 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Ku Cyumweru mu Karere ka Bugesera kuri stade y’imikino y’aka karere (Bugesera Stadium), hongeye kubera shampiyona y’imikino ngororamubiri izwi nka National Track and Field Senior Championship 2022, mu bahungu n’abakobwa, aho ikipe ya Nyamasheke yihariye imyanya y’imbere.
Amazina yose y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926 atanga ku itariki 8 Nzeri 2022. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo igihugu kitwa Antigua and (…)
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto, uherutse gutorerwa uwo mwanya.
Abahinzi b’imboga n’Imbuto bo mu Mirenge ya Nemba na Kivuruga mu Karere ka Gakenke, barishimira isoko rishyashya bubakiwe, aho biteze ko umusaruro, utazongera kwangirika, cyangwa ngo bawugurishe bahenzwe, yewe n’ingendo ndende bakoraga bawujyanye ku masoko ya kure, bakaba bazisezereye.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’icyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ’Solid Minds’, birasobanura ibimenyetso biranga umuntu ufite gahunda yo kwiyahura.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.
Maze iminsi mbona abantu batandukanye bavuga ko hari ingo nyinshi zisenyuka, bitewe n’uko mbere yo gushaka bagiriwe inama n’abagore batandukanye n’abagabo.
Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, Dr Nzaramba Théoneste hamwe n’abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) batawe muri yombi, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye DG Soumaïla Allabi Yaya, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin hamwe n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Abafite inshingano zo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, baratangaza ko bateganya gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura barenga ibihumbi 70.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze iki cyumweru cyatangiye tariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo (hakunze kwitwa Bannyahe) bagomba kuba bimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro.
BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano no gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri serivisi zitangwa na BK.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 2,311. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,466 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arahamagarira Abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibikorwa bibumbamatiye amateka y’Igihugu, binafasha kwigisha abato byiyongere.
Ubusitani bwo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2000. Ni ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019 bukaba bugizwe n’ibice 15 bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe (…)
Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club y’umukino wa Taekwondo yateguriye abanyeshuri bari mu biruhuko irushanwa ryo kubasezera mu gihe bitegura gutangira amashuri(Bye Bye Vacance).
Mu masoko anyuranye mu Karere ka Musanze, umuturage uhaha ibirayi byo kurya arishyura amafaranga 500 ku kilo, abaturage bakemeza ko aribwo bwa mbere ikilo cy’ibirayi kigeze kuri icyo giciro mu Karere ka Musanze.
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa n’imisifurire