Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi lizabera muri Croatia muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda ndetse n’u Burundi yose y’abatarengeje imyaka 19, yakinnye imikino ibiri ya gicuti yabereye ku kibuga gishya cya Handball giherereye i Nyamirambo.

Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki 01/04 guhera Saa kumi z’umugoroba, uza kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze u Burundi ibitego 29 kuri 28.



Bukeye bwaho aya makipe yombi yakinnye umukino wa kabiri watangiye i Saa tatu za mu gitondo, uza kurangira nawo u Rwanda ruwutsinze u Burundi ku bitego 42 kuri 37.













Muri tombola y’igikombe cy’isi kizabera muri Croatia, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Croatia izakira amarushanwa, Portugal ndetse na Algeria, mu gihe u Burundi buri mu itsinda H ririmo Sweden, ibirwa bya Feroe na Iran.
Ohereza igitekerezo
|