Karongi: Batashye ibikorwa by’amazi byatwaye amafaranga asaga Miliyari n’igice

Mu Karere ka Karongi bizihije umunsi w’amazi, bataha ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage batuye mu bice by’icyaro, byuzuye bitwaye amafaranga asaga Miliyari n’igice.

Bafunguye amavomo rusange yunganira ayari asanzwe
Bafunguye amavomo rusange yunganira ayari asanzwe

Imiyoboro ibiri y’amazi yuzuye ni uwa Rugobagoba-Tongati-Kazibaziba ufite uburebure bwa kilometero 68.2 uha amazi abaturage n’abafatanyabikorwa b’Akarere, ukaba uherereye mu Mirenge ya Ruganda, Gashari na Murambi.

Undi ni umuyoboro wa Mukura-Rubengera, uha amazi abatuye mu Murenge wa Rubengera ufite uburebure bwa kilometero 47.

Kuzura kw’iyo miyoboro bituma Akarere ka Karongi kagera ku ijanisha rya 75.20% by’abaturage bafite amazi meza, ni ukuvuga abaturage badakora urugendo rurengeje metero 200 bagera ku mazi meza ku batuye mu mijyi, na metero 500 ku batuye mu cyaro.

Ku bijyanye n’amavomo rusange, Akarere ka Karongi gafite 795 akora ku kigero cya 98%, mu gihe kihaye intego ko ingo 100% zizaba zifite amazi meza mu mwaka wa 2024.

Ubuyobozi bwijeje ko imiyoboro itazaburamo amazi
Ubuyobozi bwijeje ko imiyoboro itazaburamo amazi

Kambwebwe Flavia wahawe amazi mu rugo rwe, avuga ko byabagoraga kujya kuvoma mu mibande y’imisozi ya Kinyovu, bigatuma amatungo atabona amazi ahagije, no kunoza isuku n’isukura bikagorana.

Agira ati, “Ndashimira Perezida Kagame waduhaye amazi meza. Nk’umuntu ufite inka ntazongera kugorwa no kuyuhira, kuko kujya kuvoma mu mibande byatuvunaga cyane”.

Abaturage bavuga ko n’ubwo batuye mu cyaro, kujya kuvomesha amazi byasabaga kwishyura 100frw ku ijerikani imwe, ubu bakaba baruhutse gutanga ayo mafaranga ku mazi adafite isuku babaga baguze.

Abaturage batangiye kuvoma amazi abegereye
Abaturage batangiye kuvoma amazi abegereye

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta (Water For People) wafashije mu kubaka ibyo bikorwa by’amazi meza, Eugene Dusingizumuremyi, avuga ko bagikeneye gushyira imbaraga mu bikorwa by’amazi ngo Akarere ka Karongi kose koroherwe no kubona amazi meza, bitarenze umwaka wa 2024.

Umugwaneza Vincent de Paul ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu cyaro muri (WASAC), avuga ko ijanisha ryo kuyageza ku baturage rikiri muri za 60%, ariko imishinga iri gukorwa itanga icyizere cy’uko intego ya Leta izagerwaho.

Agira ati, “Imishinga iri gukorwa irashyirwamo imbaraga kandi hari icyizere cy’uko intego tuzayigeraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile, avuga ko amazi begereje abaturage atazigera abura nk’uko hari aho byakunze kujya bigaragara.

Bishimiye amavomo rusange yabagabanyirije igiciro cy'amazi
Bishimiye amavomo rusange yabagabanyirije igiciro cy’amazi

Agira ati, “Tuzashyiraho komite y’abaturage ishinzwe gukurikirana uko amazi abageraho, bizatuma abaturage badaheruka amazi bayataha gusa, ahubwo bazakomeza kuyabona”.

Usibye imiyoboro mishya yatashywe, Akarere ka Karongi gafite indi mishinga y’amazi iri kubakwa ku miyoboro 40 hirya no hino mu Karere.

Hanatashywe ikigo cy'isuku n'isukura cya Karongi
Hanatashywe ikigo cy’isuku n’isukura cya Karongi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka