Tanzania: Babiri bakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwica umwana w’imyaka ine

Mu gihugu cya Tanzania, ahitwa Arusha, abantu babiri barimo umuvuzi gakondo witwa Mbwana Makamba, bahanishijwe igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’imyaka ine, witwa Samira Said, nyuma bakamuca imyanya ndangagitsina ye bakayijyana.

Abahamwe n'icyaha
Abahamwe n’icyaha

Abahawe icyo gihano, ni uwitwa Richard Kimweri w’imyaka 43, wari umurinzi w’irimbi ry’ahitwa Baniani na Mbwana Makamba w’umuvuzi gakondo utuye ahitwa Daraja II.

Ni urubanza rwaciwe n’umucamanza Joachim Tiganga mu rukiko rw’aho Arusha, aho yasobanuye ko abo bagabo bombi bahanishijwe igihano cyo kwicwa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi giteganywa mu ngingo ya 196 na 197, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha aho muri Tanzania.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ukurikiranyweho icyaha wafashwe mbere, Kimweri, ari we waje gutanga amakuru y’uwo bafatanyije.

Ibimenyetso birimo imwe mu myenda umwana yari yambaye, nk’uko byemejwe n’ababyeyi ba nyakwigendera, bayisanze mu nzu y’uwo Kimweri.

Jaji Tiganga yavuze ko bemeje ubufatanyacyaha hagati y’aho baregwa, bagendeye ku bisubizo by’ibizamini bya DNA bafashwe ku murambo w’umwana, no mu nzara z’abo bombi basanga bihura.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uwo mwana wishwe, yarimo akina n’abandi bana bagenzi be, nyuma uwo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica, uwitwa Kimweri, aramwegera aramubeshya ngo amukurikire aramugurira bombo, umwana arabyemera, kuva ubwo ntiyongeye kuboneka ukundi.

Nyuma yaje kuboneka yapfuye ahagana saa tatu z’ijoro, aho ngo umurambo bari bawujugunye nk’uko byasobanuwe na Kimweri agifatwa, aho yavuze ko uwo muganga gakondo akibona uwo mwana bamugejeje mu rugo, yahise amukuraho imyanya ndangagitsina, aho ngo yagiye kubirangiza umwana yamaze gupfa, nyuma bategereza ko umwijima uza, bakajya kujugunya umurambo ku muhanda.

Kimweri yavuze ko yakoranye icyaha n’uwo muvuzi gakondo (Makamba), kuko yari yamusabye ko yazana imyanga ndangagitsina y’umwana w’umukobwa, kugira ngo ashobore kubona ubukire.

Makamba, ari we muvuzi gakondo, ku ruhande rwe yaburanye yemera ko icyo cyaha cyo gukata nyakwigendera imyanya ndangatsina yagikoze koko, nyuma ibyo binahamwa n’umuganga wasobanuriye urukiko ko imyanya y’ibanga y’uwo mwana yari yangiritse cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka