Kirehe: Akurikiranyweho kwica umwana atemeraga ko ari uwe

Umugabo witwa Murwanashyaka Aphrodis bakunda kwita Herman ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itatu y’amavuko atemeraga ko ari we wamubyaye.

Ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 saa yine za mu gitondo nibwo kuri RIB ya Nyamugari yakiriye umubyeyi witwa Iyakaremye Agnes w’imyaka 40 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, uyu mubyeyi akaba yari aje kumenyekanisha ko yabuze umwana we w’umuhungu witwa Ishimwe Aphrodis w’imyaka itatu y’amavuko.

Nyina w’uyu mwana avuga ko mbere yaho ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 saa moya za mu gitondo yagiye guhinga agasiga umwana mu Mudugudu mu baturanyi be, agarutse avuye guhinga umwana aramushaka aramubura kugeza no mu ijoro.

Nyuma yo kwakira uwo mubyeyi, RIB yatangiye iperereza ku ibura ry’uwo mwana. Nyina avuga ko umugabo bamubyaranye batabana ahubwo baturanye kandi akaba atemera ko uwo mwana ari uwe. Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze hamwe n’inzego z’umutekano bakomeje igikorwa cyo gushakisha umwana wabuze.

Umwana yabonetse yarishwe

Ku wa Gatandatu tariki 01 Mata 2023 saa cyenda n’igice z’umugoroba, RIB yahawe amakuru ko uwo mwana yabonetse yarishwe, ajugunywa mu musarani w’uvugwaho kuba se witwa Murwanashyaka Aphrodis w’imyaka 35 y’amavuko, bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Mataba uwo mugabo na nyina w’umwana basanzwe batuyemo n’ubwo batabana.

Nyuma yo kumenya amakuru ku bwicanyi bwakorewe uwo mwana, inzego zitandukanye z’umutekano zagiye ahakorewe icyaha, maze ku bufatanye bwa Polisi, abaturage hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakura umurambo mu musarani w’uregwa witwa Murwanashyaka Aphrodis.

Ku murambo nta mutwe wari uriho hamwe n’ibice bimwe byo mu nda, ukaba wari uzingiye mu mufuka bahahiramo. Uregwa amaze kujugunya umurambo mu musarani; mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso ngo yafashe imifuka myinshi ayijugunya hejuru y’umurambo.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ku wa Gatandatu tariki 01 Mata 2023 mu gihe cya saa munani z’umugoroba aribwo habayeho gukeka ko umwana ashobora kuba yarishwe, abaturage batangiye gucukura aho bakekaga; nyina w’uregwa witwa Mukandori Verdiane w’imyaka 64 y’amavuko araza arababuza ababwira ko mu musarani w’umuhungu we hakunda kunuka ngo kuko batayemo imbeba.

Abaturage bacukuye uwo musarani basangamo umurambo wa Ishimwe Aphrodis ariko utariho umutwe; ku bufatanye bwa RIB, Polisi hamwe n’abaturage barashakisha umutwe bawusanga aho wari utabye mu isambu.

Iyakaremye Agnès, nyina w’uwo mwana ngo yahoraga abwira abaturanyi ko atazorohera se w’uwo mwana bamubyaranye ariko akamwihakana. Ngo yahoraga amusaba amafaranga; iyi ikaba ikekwa kuba imwe mu mpamvu zateye Murwanashyaka kwica umwana we ndetse na we ubwe akaba yiyemerera ko ari we wamwishe abanje kumutera umugeri mu mpyiko yabona apfuye akamuca umutwe ananamusaturamo kabiri kugira ngo abone uko yinjiza umurambo mu musarani.

Umurambo wa Ishimwe Aphrodis wajyanywe ku bitaro bya Kirehe kugira ngo usuzumwe; mu gihe Murwanashyaka Aphrodis na nyina Mukandori Verdiane bafungiwe kuri RIB i Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Harya iyo afungurwe kandi yarakoze ayo magambo haba habayeho ubuhe buryo bwo kugabanyirizwa kandi aba yamenjye amaraso? Bagahawe igifungo cyimwihariko

Hbs yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

NDASIMIRACYANE INZEGO ZUMUTEKANO UBWITANGEZIKORANA KUBA UYUMUGOME YAJYANYE NYINA NIBYIZA.UMUBYEYINIYIHANGANE UMWANA IMANA IMWAKIRE MUBAYO NIGENDERE UMUZIRANEGE.

VUGUZIGA yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

abantu nkaba bakagiye babarasa nibyo byaba isomo no kuwundi wabitekereza.

kizito yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ariko nkibi n’ibiki koko kuba se wumwana na nyina batumvikanaga umwana abigendeyemo izo nkoramahano bazazikatire burundu rwose

Kayitare yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ahubwo iyo bavuga ko bamurashe byibuze uko kurebera abicanyi bikomeje niko bakomeza kwica abantu buli munsi ejo nyine azaba yafunguwe

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ahubwo iyo bavuga ko bamurashe byibuze uko kurebera abicanyi bikomeje niko bakomeza kwica abantu buli munsi ejo nyine azaba yafunguwe

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Mbega umugome ubuse uwo muziranenge yamuhoraga iki koko? Abantu nkabo bakwiriye guhanwa byintangarugero kdi ikigaragara kdi natwe twabashije kugera aho icyaha cyabereye ntagushidikanya uwo musore yarabiziranyeho na nyina mukwica uwo mwana rero bose amategeko azabahane nkuko bikwiriye

Niyobuhungiro Jeannette yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka