Kenya: Umwana w’amezi ane biravugwa ko yapfuye biturutse ku myigaragambyo

Umubyeyi witwa Jos Mong’ina afite agahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’amezi ane, we akaba avuga ko umwana we yishwe n’ibyuka biryana mu maso( tear gas).

Umuryango wababajwe n'urupfu rw'umwana wabo
Umuryango wababajwe n’urupfu rw’umwana wabo

Bivugwa ko uwo muryango wari mu rugo rwabo, ubwo Polisi yateraga ibyuka biryana mu maso ku bigaragambya, na bo bibageraho aho mu rugo.

Nyuma yo kubona ko ibyo byuka byiryana mu maso na bo bibagezeho mu rugo, ndetse bibagizeho ingaruka, uwo mubyeyi yagerageje guhoza umwana we, akoresheje igitambaro gikonje, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ubu uwo muryango uri mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha umwana wabo w’amezi ane, biturutse kuri ibyo byuka biryana mu maso byatewe na Polisi mu gihe yari ihanganye n’abigaragambya.

Jos Kemunto yavuze ko we atari mu myigaragambyo, ariko ko ubu afite umubabaro wo mu mutima nyuma yo gupfusha umwana we witwa Precious Mong’ina.

Ibyo byuka biryana mu maso byababaje cyane uwo mwana, nyina akavuga ko yakomezaga kumuhanagura mu maso akoresheje igitambaro gitose, ariko umwana agakomeza kurira, kuko ngo wabonaga ko byamurenze.

Bigeze nijoro, uwo mwana yahise apfa azize ingaruka za guhangana hagati ya Polisi n’abigaragambya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka