Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zamaze imyaka ibiri zidahembwa

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ashima ubwitange bw’Ingabo z’Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu bwatumye bamara imyaka ibiri badahembwa kuko nta mikoro Igihugu cyari gifite.

Perezida Kagame avuga ko Ingabo za RPF zarwanye imyaka ine ku rugamba, zidahembwa, zamara no kubohora Igihugu zikamara indi ibiri zidahembwa, ahubwo zitunzwe n’imfashanyo z’imiryango itabara imbabare.

Nyuma y’imyaka ibiri ubushobozi buke bwari bumaze kuboneka, Igihugu gitangiye guhemba ba basirikare nibwo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’Igihugu hatangiye intambara y’abacengezi, hongera gukenerwa imbaraga zisaba amafaranga mu guhangana na byo kandi Ingabo za RPF n’imiryango yazo babyumva vuba.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubiganiraho bongeye kumvikana guhagarika imishahara y’abasirikare kugira ngo bagure ibikoresha byari bikenewe mu guhangana n’abacengezi, ubwo na bwo imishahara irahagarara bamara igihe ntawe uhembwa kandi bakora akazi neza.

Umukuru w’Igihugu aho ni ho yahereye agaragaza ko imyumvire nk’iyo yo gushyira hamwe no kwitanga ku nyungu za bose ari yo yaranze RPF Inkotanyi kugeza na n’ubu, kandi ko bizakomeza kuko hari ibindi bibazo bikeneye gukemurwa.

Yagize ati “Ibaze abo bantu barwaniye Igihugu bagasanga ntacyo gifite, ariko bakemera kwegurira imishahara yabo Leta ngo igure ibikoresho bikenewe mu guhangana n’abacengezi. Iyo myumvire rero ni yo mizima kandi yoroshye Umuryango RPF wubakiyeho”.

Yongeyeho ati “Iyo myumvire kandi ni yo ikwiye gukomeza kuturanga n’uyu munsi kuko haracyagaragara ibibazo bitandukanye tunyuramo bituma dusabwa kugira ubwo bwitange, kandi tuzakomeza gusabwa kwitanga kuko dufite intego. Ibitugora tugomba guhangana na byo kandi bidusaba imbaraga tudafite, bisaba rero ko twigomwa kugira ngo tubigereho”.

Inshuti z’u Rwanda ntizihwema kwibaza kuri RPF Inkotanyi, hari n’izidashaka ko ibaho

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo u Rwanda rufite inshuti, ariko zikunze kuruvangira, no kurusuzugura, zikumva ko rwabaho uko zishaka, cyangwa Abanyarwanda bakarusohorwamo bakangara, nyamara ngo ibyo ntibishoboka kuko u Rwanda n’Abanyarwanda bazahoraho kandi bakabaho neza.

Agira ati, “Mbabazwa n’abihaye kumva ko RPF tudakwiye kubaho, ariko turi hano aha ni iwacu iki ni Igihugu cyacu, tuzakigumamo, tugituremo ubuziraherezo, kandi ubwo simvuga RPF nk’Umuryango wacu, ndavuga u Rwanda nk’Igihugu kiyobowe kandi cyahinduye ubuzima binyuze muri RPF Inkotanyi”.

Yongeraho ati, “Inshuti n’abaturanyi bakeka ko RPF ari abatangije Umuryango (Cadres) mu gihe nemera ko RPF Abanyarwanda bishimira ibyo yakoreye Igihugu, ndavuga Igihugu, ndavuga ko iki Gihugu kizabaho babyemera batabyemera, Abanyagihugu bazagitura, tuzaba muri iki Gihugu kugeza ubwo bamwe muri twe bazaba batagihari n’abatwifuriza inabi batagihari Igihugu kizagumaho”.

Avuga ko ari yo mpamvu mu gukemura ibibazo n’abaturanyi n’inshuti, usanga bashaka kuyobya u Rwanda binyuza hirya binyuza hino, barutega imitego ariko bikaba iby’ubusa kuko u Rwanda n’Abanyarwanda bazi uburyo bwo guhangana n’ibibazo uko byamera kose.

Perezida Kagame avuga ko iyo bamunyuza hirya no hino, bamubwira ibyo akora, abareba mu maso akababaza abo bari bo.

Agira ati “Iyo mbabajije ngo wowe uri nde wo kungira utyo, mba mbabwira ko ndi RPF Inkotanyi, namwe mujye mubabwira abo muri bo ko muri RPF kuko hari icyo wagezeho n’icyo wakoze kigaragara uba ugomba kubigaragaza kuko iyo ubwiye umuntu ngo uri uwo uri we agerageza kurebera mu ndorerwamo y’ibyo ukora. Iyo bibuze rero ahita agucishamo ijisho ko ntacyo uri cyo.”

Avuga ko ushaka kugaragaza uwo ari we, ibyo akora n’ibyo azakora bigomba kugaragara muri we uko byamera kose kugira ngo yemerwe koko ko ashoboye kuba uwo ari we, nta kindi cyongeweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka