Vietnam: Injangwe 2000 zishwe zasanzwe mu cyumba gikonjesha

Bamwe mu Banya-Vietnam, ngo batekereza ko ibituruka ku magufa y’injangwe bivura indwara zitandukanye, zirimo Asima n’indwara z’amagufa.

Injangwe zigera ku 2000, zapfuye zasanzwe zarashyizwe mu cyumba gikonjesha mu ibagiro ryo mu Ntara ya Dong Thap, muri Vietnam.

Izo njangwe zavumbuwe na Polisi y’aho muri Vietnam, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, ngo Polisi yanahasanze izindi njangwe nzima zigera kuri 480.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, izo njangwe ziba zapfuye, ngo zikorwamo imiti gakondo nyuma yo kubanza gutunganywa.

Nyuma y’uko Polisi y’igihugu ivumbuye ubwo bubiko bw’injangwe zakonjeshejwe mu cyumba cyabugenewe, yarazitwitse, izindi zari zikiri nzima ziratabarwa, zikomeza kwitabwaho n’abaganga b’amatungo.

Kurya imbwa n’injangwe ni ibintu byemewe n’amategeko, aho muri Vietnam, amaresitora menshi acuruza inyama z’ayo matungo, ariko abazicuruza ngo baba bagomba kuba bafite ibyangombwa bigaragaza aho ayo matungo babaze yaturutse.

Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Four Paws International’, watangaje ko injangwe zigera kuri Miliyoni zicuruzwa muri ubwo buryo muri Vietnam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka