Abanyapolitiki bo mu bihugu byo hanze bashimye uruhare rwa FPR Inkotanyi mu kubaka u Rwanda

Abitabiriye inama Mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uyu muryango y’imyaka 35 baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze kuri zimwe mu nkingi zafashije u Rwanda kubaka Politiki nziza.

Amb. Ami Radhan Mpungwe, umuyobozi w’urwego rushinzwe amabuye y’agaciro muri Tanzania yavuze ko zimwe muri izo nkingi ari ukubaka Igihugu cyimakaza ubutabera buboneye ndetse no gushyira umuturage ku isonga ry’ibimukorerwa, bikaba biri mu byagaragajwe nka zimwe mu nkingi zagize uruhare mu kubaka u Rwanda nk’igihugu gifite politiki nziza.

Ati “Nk’uko nabivuze namenye FPR mu myaka 31 ishize, nakuruwe cyane n’ikinyabupfura ndetse no kugira intego nababonanye. Kimwe mu byo bihariyeho harimo nko kugira umurongo uhamye, gushyira hamwe, gufata inshingano ndetse no gutekereza mu buryo bwagutse, kandi buriya iyo wifitemo ibyo bintu bitatu by’ingenzi bigufasha no kuba wakemura tumwe mu tubazo tubona nk’aho ari duto. Ibyo ni ibintu FPR ikora neza, nsanga ari na byo bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha ibindi”.

Bamwe mu batanze ibiganiro barimo n’impirambanyi za politiki ku mugabane wa Afurika, bagaragaje ko iyo hatabaho uruhare rw’ubuyobozi bureba kure kandi bwibanda ku nyungu z’umuturage, iterambere rirambye ryari gukomeza kuba inzozi cyane ku gihugu nk’u Rwanda cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tito Mboweni, umwe mu mpirimbanyi y’impinduramatwara muri Afurika y’Epfo, akaba yarigeze kuba guverineri wa banki nkuru y’iki gihugu ndetse aba na Minisitiri w’imari avuga ko kubakira politiki n’imiyoborere by’igihugu ku bakiri bato biri muri zimwe mu nkingi fatizo igihugu cy’ u Rwanda cyashingiyeho mu nzira yo kwiyubaka ndetse n’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kimwe mu bintu bitangaje mwakoze harimo Politiki yo guhuza ibiragano harimo kuzana abato mu gufata ibyemezo. Numvise ko icyegeranyo cy’imyaka y’abagize Guverinoma kiri mu myaka 45 niba ari byo koko Afurika y’Epfo irashaje. Icyo rero nabasaba ni ugukomeza gukora neza mugakomeza gutwara mu ntoki itabaza rimurikira Afurika.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Ishyaka CNDD FDD, Cyriaque Nshimiyimana, na we yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize FPR Inkotanyi ishinzwe.

Nshimiyimana yatangaje ko byinshi FPR Inkotanyi yagezeho mu Rwanda byigaragaza kandi byerekana ko ubuyobozi bukorera abaturage.

Ati "Imyaka 35 harimo mike twe tutazi nk’imyaka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ntabwo twavuga ko tuyizi, ariko imyaka FPR Inkotanyi iri ku butegetsi aha mu Rwanda turabona ibyagiye bikorwa. Iterambere ryarabonetse cyane cyane nkanjye uza mu Rwanda kenshi, iterambere mvuga rishingiye ku bintu bibiri, icya mbere ni umutekano mu gihugu, icya kabiri ni isuku."

Yavuze ko umutekano ari wo shingiro rya byose, kuko aho wabonetse n’iterambere rishoboka, ari na yo mpamvu asanga u Rwanda rukomeje gutera imbere.

Ati "Navuga ko uyu munsi aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ni urugero rwiza ku bindi bihugu bituranye."

Yavuze ko hari amasomo bakuye ku byaranze FPR Inkotanyi harimo gukomeza gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa ndetse no gushyira imbere urubyiruko mu buyobozi n’ubufatanye muri byose.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka