Abakobwa beretswe amahirwe ari mu gutinyuka kwiga siyansi muri Kaminuza

Abana b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, bashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza kaminuza bajya batinyukira kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.

Abana b'abakobwa beretswe amahirwe ari mu gutinyukira kwiga siyansi muri Kaminuza
Abana b’abakobwa beretswe amahirwe ari mu gutinyukira kwiga siyansi muri Kaminuza

Ibi ni ibikomeje gushimangirwa n’abafite ubunararibonye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, mu mahugurwa arimo kubera mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy, riherere mu Karere ka Nyabihu, akaba ateraniyemo abana b’abakobwa 108 n’abarezi babo 20 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba.

Abo bana basanga aya mahugurwa ari ingirakamaro mu gutuma barushaho gusobanukirwa neza ko amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare atagenewe abahungu gusa.

Rwemera Karabo Vanessa, umunyeshuri wiga mu ishami rya MEG kuri ES Nyange, agira ati: “Aya mahugurwa nyitezeho gutuma ndushaho kwaguka mu bitekerezo, no kubasha kwisuzuma nkasobanukirwa neza urwego ngezeho n’aho ngifite intege nkeya, mu gushyira mu bikorwa ibyo niga, nkahongera imbaraga kandi nkasobanukirwa uko ibyo niga mu ishuri nabihuza n’ubuzima bwo hanze”.

Abo bana biga mu mwaka wa kabiri, uwa kane n’uwa gatanu, baturutse mu bigo by’icyitegererezo mu kwigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bakaba, bazamara icyumweru bongererwa ubumenyi butuma amasomo basanzwe biga, bayahuza n’ubuzima busanzwe no kuyabyaza udushya.

Dominique Mvunabandi, Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, mu ishami ry’ikoranabuhanga na inovasiyo, avuga ayo mahugurwa ari ingenzi.

agira ati: “Ahangaha bazabasha kugira ubumenyi butuma ibyo bize babikura mu mpapuro babishyire mu bikorwa mu buryo buzana igisubizo. Urugero niba mwarimu yakoreshaga uburyo bwo kwigisha imibare mu mpapuro gusa, ahangaha tuzakoresha ingero z’ibifatika biboneka hanze y’ishuri, bishyirwe mu ngiro ku buryo bufasha umwana gusobanukirwa neza ibyo yiga. Ikigamijwe ni ukugira ngo abana barusheho kumva neza ibyo biga kandi barusheho kubikunda bityo n’igihe basoje icyiciro runaka bajya mu kindi, bajye baba bazi neza umumaro w’ayo masomo n’uko bayahuze n’ubuzima busanzwe”.

Bashishikarizwa gutinyuka no gukunda amasomo y'ubumenyi, ikoranabuhanga n'imibare
Bashishikarizwa gutinyuka no gukunda amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hagikenewe imbaraga mu gushishikariza abana b’abakobwa bakomeza icyiciro cya Kaminuza, kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare kuko bakiri bacye.

Dr Fabien Harerimana, umukozi muri iyi Minisiteri ushinzwe ubumenyi ikoranabuhanga n’ubushakashatsi agira ati: “Nka Minisiteri, tubona ko nta mbogamizi zakabaye zibangamira umwana w’umukobwa, kuko afunguriwe amahirwe ku kigero kingana n’ay’umuhungu, yaba ku rwego rw’amategeko, imibereho n’imyigire. Ariko iyo urebye abakobwa biga ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare muri kaminuza, usanga bakiri bacyeya kuko bari kuri 33%”.

Ati “Ni ingenzi rero gutinyuka bagahindura imyumvire bakarushaho kumva uruhare rwabo mu kwitabira amasomo y’ubumenyi, ndetse bakanabishishikariza abandi kuko na bo bifitemo ubushobozi bwo kuyiga bakayatsinda neza, kandi bakaba abazana ibisubizo ku isoko ry’umurimo ushingiye ku bunararibonye mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare”.

Ababyeyi na bo bakangurirwa kudaheranwa n’amateka ashingiye ku muco wa cyera, washyiraga imbere imyumvire y’uko amasomo y’ubumenyi agenewe abana b’abahungu gusa, abana b’abakobwa bagasigazwa inyuma.

Dr Marie Christine Gasingirwa, inararibonye mu by’amasomo ya siyansi, asanga n’abakobwa ubwabo, bakwiye gufata iya mbere bakumva ko bashoboye kimwe n’abahungu.

Aya mahugurwa yatangiye guhera tariki 1 Mata akazasozwa tariki 6 Mata 2023. Mu mpera z’uyu mwaka hakazahugurwa n’abo mu zindi Ntara zisigaye.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2018, abasaga 600 ni bo bamaze kuyitabira. Usibye mu Rwanda, gahunda nk’iyi inakorwa mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzaniya, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa, kugira ngo babe ab’imbere mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka