Perezida wa Sena yitabiriye inama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yitabiriye Inteko Rusange ya 13 y’ Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR).

Ubwo yari ageze muri Sudani y'Epfo, yakiranywe urugwiro
Ubwo yari ageze muri Sudani y’Epfo, yakiranywe urugwiro

Amakuru yatangajwe ya Sena y’u Rwanda avuga ko iyi nama imara iminsi itatu kuva tariki ya 30 Werurwe kugeza tariki ya 01 Mata 2023 i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Ibiganiro biri kubera muri iyi nama byibanze kuri Politiki, umutekano mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Santarafurika, Sudani ndetse na Sudani y’Epfo.

Aba bayobozi b’Inteko zishinga Amategeko basuzumye raporo y’imikoreshereze y’umutungo w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022 ndetse n’ingengo y’imari ya 2023.

Perezida wa Sena yitabiriye inama yiga ku mutekano yabereye muri Sudani y'Epfo
Perezida wa Sena yitabiriye inama yiga ku mutekano yabereye muri Sudani y’Epfo

FP-ICGLR ni Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari. Uyu muryango wita ukanasuzuma amahoro n’umutekano, Demokarasi n’imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, umutungo kamere no kwishyira hamwe kw’ibihugu biri muri aka Karere.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobora inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Angola, u Burundi, RDC, Kenya na Sudani y’Epfo. Hari kandi n’abayobozi mu nzego zo hejuru z’inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Tanzania, Uganda, Zambia ndetse na Repubulika ya Santarafurika.

Abahagarariye Inteko zishinga Amategeko mu Bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari bahuriye mu nama i Juba
Abahagarariye Inteko zishinga Amategeko mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye mu nama i Juba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka