Kigali mu mijyi iri imbere mu isuku (Raporo ya ONU)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, yagaragaje ko Kigali ari umwe mu mijyi iyoboye indi mu micungire y’imyanda, mu Nteko Rusange ya ONU, yaganiriye ku ruhare rwo kurangiza ikibazo cy’imyanda ikabyazwamo ibindi bikoresho, muri gahunda yo kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

António Guterres
António Guterres

Guterres yavuze ko umujyi wa Kigali, uwa Kamikatsu mu Buyapani na Ljubljana muri Slovenia, ari yo mijyi y’intangarugero mu kugera ku ntego y’i myanda zeru ihindurwamo ibindi bikoresho ku kigero kiri hagati ya 50 na 80 % by’imyanda iyibonekamo.

António Guterres yashimangiye ko hakenewe gushorwa imari mu bikorwa byo gucunga imyanda na politike zishishikariza abantu kongera gukoresha no guhindura, kandi abahimba ibikoresho bikenerwa bagakora ibidatwara umutungo kamere mwishyi kandi bishobora guhindurwamo ibindi.

Guterres yashyizeho akanama ngishwanama kagizwe n’abantu bakomeye ku ntego y’imyanda zeru, bakazasangiza Inteko Rusange ya Loni ingero z’inkuru ntangarugero ku rwego rw’igihugu no ku rw’ibanze mu bikorwa by’imyanda zeru.

Ibikorwa by’imyanda zeru bishobora kugira uruhare mu kugabanya ihumana ry’umwuka, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kwihaza mu biribwa no kuzamura ubuzima bw’abantu.

U Rwanda ruri ku isonga mu bikorwa by’imyanda zeru kuva mu 2004 aho igihugu cyatangiye gushyira mu bikorwa gahunda zo kugabanya ikoreshwa n’ikorwa ry’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe gusa.

Umujyi wa Kigali, ufatwa nka hamwe mu hantu hafite isuku iri ku rwego rwo hejuru mu mijyi ya Afurika. U Rwanda kandi ni rwo rwafashe iya mbere mu gushyiraho itegeko ribuza gukoresha pulasitike rukaba ndetse rufatwa nka kimwe mu bihugu bike ku isi bihangana ku buryo bufatika n’ikibazo cy’ihumana ry’umwuka riterwa na pulasitike.

Ahashyirwa imyanda
Ahashyirwa imyanda

Imihanda y’Umujyi wa Kigali ibonekamo ibikoresho byabugenewe bishyirwamo imyanda, kandi hari n’abakozi bashinzwe gukusanya imyanda bakayijyana aho ihindurwamo ibindi bikoresho. Mu minsi ishize, Kigali yashyizwemo ahakusanyirizwa ibikoresho bya elegitoronike bishaje, abaturage bakishyurwa kugira ngo bajyaneyo ibishaje kugira ngo bindurwemo ibindi bishya.

Banki y’Isi ivuga ko ibikorwa bya muntu bituma haboneka imyanda ifatika ibarirwa muri toni zisaga miliyari ebyiri mu mijyi buri mwaka, 55% by’izo toni bikaba ari byo bicungirwa ahantu habigenewe. Banki y’Isi ikaba yemeza ko kugeza mu 2050 uwo mubare ushobora kuzamuka ukagera kuri toni 3.88 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

isuku ningombwa mubuzima bwaburi gihe, uretse nigihugu cyacu muri rusange, nabaturage babanyarwanda bagira isuku, niyo usanga akennye, ariko aba ahantu hasukuye.rero isuku yacu ni karande mu muco nyarwanda.

kanayingwe olive yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka