Perezida Kagame yanenze abasahuye amafaranga bakigira hanze y’Igihugu

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uwo muryango y’imyaka 35, yabereye muri Intare Arena ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 01- 02 Mata 2023, yanenze bamwe mu bayobozi basahuye amafaranga bakigira hanze y’Igihugu ubwo cyari kiri kwiyubaka.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo RPF yamaraga guhagarika Jenoside, yasanze nta kintu na kimwe u Rwanda rufite baheraho bacyubaka kuko ubuzima bwari uguhera ku busa.

Yavuze ko habayeho kwitanga kwa benshi ndetse n’ibihugu by’inshuti kugira ngo bifashe u Rwanda kuko basanze abari barakoze Jenoside barahunze bamaze gusahura Igihugu, amafaranga yose barayatwaye, ntaho guhera hahari.

Ati “Reka mpere ku rugamba rwa mbere rukirangira RPF ikigera mu gihugu hose hagiyeho Leta igerageza gushyiraho inzego zose, twubaka duhereye ku busa. Ndashaka kubereka ukuntu byari ubusa n’ukuntu ibintu byiza n’ibibi byose bivamo isomo rituma abantu bakomeza gukora neza babishatse”.

Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe mu bayobozi basahuye Igihugu batwara amafaranga bigira hanze y’u Rwanda, kandi icyo gihe igihugu cyari mu bukene bukabije.

Ati “Tukigera hano nta kintu na kimwe nta n’ifaranga riri muri za Banki, uzi gukukumba ugahanagura ikintu cyose cyari gifite agaciro kikagenda, Banki Nkuru barayikukumba, ariko nta n’ubwo ari igitangaza kuko ubuzima bw’abantu nibwo bwari bufite agaciro mbere ya byose kandi bari barabutwaye na bwo”.

Perezida Kagame yavuze ku bintu bibiri bitagenze neza icyo gihe byarimo ubukene igihugu cyasigiwe n’intambara na bamwe mu bayobozi basahuye amafaranga make bari basigaranye ku y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Dushyizeho Leta hari aho twavanye amafaranga yo kugira ngo tubashe kubona ibyibanze ngo tubeho. Ayo mafaranga ni ayari yasagutse ku rugamba yatangwaga n’Abanyarwanda mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu hose aho baba ku isi batangaga umusanzu”.

Perezida Kagame yatanze urugero rwa Minisitiri wasohotse hanze y’Igihugu agiye mu kazi ka Leta afata ya mafaranga ya Leta ngo agiye gufungura Ambasade ahita ajya mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ati "Ndabyibuka ni ibihumbi 200 by’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri Miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda), aragenda n’ubu ntaragaruka."

Icyo gihe bagerageje kubwira Igihugu cy’u Bufaransa ko hari umuntu wagiye yambuye Igihugu aho kugira icyo bakora bakicecekera ugasanga hari umugambi wo kubwira abandi ngo batware ayandi na bo bagende.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’Abanyamuryango ndetse na bamwe mu bagize uruhare rwo kubohora Igihugu bari bafite uwo mugambi wo gusahura Igihugu, ariko baza gusanga atari zo ntego za RPF.

Ati “Turacyahura na byo ku bayobozi bamwe batari mu murongo mwiza wa RPF na bo baba bashaka gutwara ibya rubanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka