Ghana: Kugerageza kwiyahura bigiye gufatwa nk’uburwayi aho kuba icyaha

Inteko Ishinga Amategeko yo muri Ghana yavuguruye zimwe mu ngingo zo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cyo mu 1960, ingingo zavuguruwe zikaba ari izateganyaga ko kugerageza kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Nyuma y’uko Abadepite bavuguruye zimwe mu ngingo z’iryo tegeko, ubu umuntu wese uzajya agerageza kwiyambura ubuzima, yiyahura, azajya afatwa nk’ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba akeneye kwitabwaho.

Inzobere mu by’ubuzima muri Ghana zikomeje gusaba ko iryo tegeko ryavugururwa, kuko ngo kugerageza kwiyahura ari ikibazo cy’uburwayi kiba gikeneye ubutabazi bw’abaganga kuruta uko uwabigerageje ahanishwa igifungo.

Gusa hari bamwe mu bashingamategeko batari bashyigikiye ko icyo gikorwa cyo kugerageza kwiyahura cyareka gufatwa nk’icyaha, bashaka ko cyakomeza gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu 2019, uwitwa Haruna Iddrisu wahoze ayobora rubanda nyamuke ( former Minority Leader ), yavuze ko kugerageza kwiyambura ubuzima, ari imyitwarire idakwiye kwihanganirwa, kandi igombwa guhanwa n’amategeko.

Yavuze ko mu gihe kugerageza kwiyahura byaba bikomeje gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko byatuma Abanya-Ghana, cyane cyane urubyiruko, bakomeza kujya bazirikana ko badakwiye kugerageza kwiyambura ubuzima, kuko nta nyiturano iba mu kwiyica.

Muri Ghana, buri mwaka abasaga 1,500 bapfa biyahuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka