Hasojwe kumvwa inzobere z’abaganga mu rubanza rwa Kabuga ku bibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasoje kumva ibisobanuro by’impuguke z’abaganga zasuzumye Kabuga zibisabwe n’urukiko.

Inzobere mu buzima bwo mutwe Porofeseri Patrick Cras ni we wumviswe bwa nyuma kuri raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Profeseri Cras, umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga, nawe yashimangiye ibyabandi baganga babwiye urukiko ko Kabuga nta bushobozi bw’imitekerereze afite bwo kugira uruhare rwuzuye mu rubanza rwe.

Kabuga, wakomeje guhakana ibyaha bya Jenoside aregwa yari ukurikiye urubanza mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko, nta jambo yahawe.

Porofeseri Cras wari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi yabwiye urukiko ko mu bihe bibiri bitandukanye yasuzumyemo Kabuga, yabonye ko hagenda haba igabanuka mu bushobozi bwe mu by’intekerezo n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Umushinjacyaha, Rashid, yabajije Muganga Cras niba yaba yarigeze asuzumaho abarwayi benshi bafite imyaka nk’iya Kabuga, bafungiye mu bihugu batigeze babamo mbere, maze asubiza ko bitigeze bibaho.

Yakomeje amubaza niba umunaniro udashobora kugira uruhare mu myitwarire y’umurwayi mu gihe arimo gusuzumwa. Uyu muganga w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe akaba na mwarimu muri Kaminuza yamusubije ko umunaniro ushobora gutuma umurwayi atakaza ubushobozi bwo gukurikira mu gihe asuzumwa, cyane cyane mu gihe isuzuma rifashe igihe kirekire.

Umushinjacyaha Rashid yongeye kumubaza niba bidashoboka ko kuri Kabuga ibisubizo babonye mu Ukwakira bitaba byaragizwemo uruhare runini n’umunaniro yari amaranye iminsi bijyanye no kuba yaraburanaga inshuro eshatu zikurikiranya.

Prof. Cras yasubije ko icyo kibazo gishingiye ku by’umuntu yibwira kurusha ku bihamya, bityo atagisubiza uko bikwiye, ariko kunanirwa ubwabyo bishobora kugira uruhare mu myitwarire y’umuntu mu gihe cy’isuzumwa.

Ku bijyanye no n’ibikubiye muri raporo aba baganga b’inzobere bakoze igaragaza ko Kabuga atabasha kumva iby’ingenzi mu rubanza rwe, Umushinjacyaha yamubajije icyo ibyo bisobanuye.

Prof. Patrick Cras yasubije ko Kabuga adafite ubwo bushobozi bwo kumva no gusobanukirwa impamvu ikibazo runaka kibajijwe cyangwa ngo asobanukirwe n’umwanzuro igisubizo cyacyo kiganishaho.

Ku bijjyanye n’ubushobozi bwo kuba Kabuga yakwifatira ibyemezo, umushinjacyaha Rashid yabajije prof Cras ku bijyanye n’inkuru, yasohotse mu kinyamakuru mu mpera za Mutarama uyu mwaka ivuga ko Kabuga yahuye n’abantu bo mu muryango we baganira ku bijyanye n’imitungo.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko icyo kiganiro cyabaye mu Giswayili, ndetse kimara iminota 40, kandi nyuma yacyo hari ibyo Kabuga yasabwe gusinya bijyanye n’ibyemezo ku mitungo akabyanga.

Umushinjacyaha Rashid yamubajie no kuba Kabuga yarashoboye gusobanukirwa iby’umutungo kandi byari no mu rurimi rw’Igiswayili rutari kavukire ye.

Umushinjacyaha Rashidi yabajije iyi nzobere ku kuba icyo kiganiro cyarabaga mu rurimi rundi rutari urwa kavukire rwa Kabuga. Prof. Patrick Cras, yamusubije ko atari azi ko Kabuga azi Igiswahili, ariko ko kandi atumva impamvu igitekerezo cye ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru kiri buze gutanga mu rubanza.

Iyi nzobere y’umuganga yasubije ko n’abarwayi barembye cyane b’indwara ya yo gutakaza ubushobozi mu mitekerereze Kabuga arwaye baba bafite ubushobozi bwo kuba bafata icyemezo cyo kugurisha cyangwa kugira ikintu batanga mu bigize umutungo wabo.

Umucamanza Mustapha El Baaj umwe mu bagize inteko iburanisha, yabaijije Ikibazo ku bijyanye n’urugero rwo kwibagirwa rwa Kabuga, maze Prof. Cras avuga ko indwara yo kwibagirwa irangwa n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kwibuka.

Umucamanza Margaret M. deGuzman na we yabajije Prof. Cras, ku mbogamizi yavuze ko yahuye na zo mu gusuzuma Kabuga mu Ukuboza 2022 no muri Gashyantare 2023, nk’aho Kabuga atashakaga gusubiza, niba bishoboka ko hari icyahinduka ku kuba Kabuga adashoboye kwitabira urubanza.

Uyu muganga asubiza ko ibyo bidashoboka ko bahindura inama bagiriye urukiko.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n’urukiko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga bwo mu mutwe buhagaze, yavuze ko atagakwiye kuba mu rukiko kubera ko afite ibibazo byo mu mutwe ku buryo ntacyo yibuka.

Ibi kandi byemejwe na Prof. Harry Gerard Kennedy, umuganga w’indwara zo mu mutwe ari na we watangiye kumvwa n’urukiko kuri raporo y’ubuzima bwa Kabuga.

Umucamanza, Iain Bonomy, ukuriye inteko iburanisha yanzuye ko urubanza rukomeza kuri uyu wa kane humvwa imyanzuro y’impande zombi muri uru rubanza, ari zo ubushinjacyaha n’ubwunganizi, ku bisobanuro by’izi nzobere z’abaganga.

Kabuga w’imyaka 90 afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka