Minisitiri w’Uburezi yakiriye abanyeshuri bazaniye u Rwanda intsinzi mu marushanwa mpuzamahanga y’ikoranabuhanga
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yakiriye ndetse ashimira abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ku bwo kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ya Huawei ICT Competition Global Finals ryaberaga i Shenzhen mu Bushinwa.
Huawei ICT Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo cya Huawei ku rwego rw’Isi. Ryashyiriweho abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Ni irushanwa rifatwa nk’urubuga mpuzamahanga rwo guhatana no kungurana ubumenyi, rigafasha abaryitabiriye kongera ubumenyi bwabo mu by’ikoranabuhanga, kunoza ubumenyingiro no guteza imbere guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho
Mu makipe atatu y’abanyeshuri bari bahagarariye u Rwanda, ikipe imwe yegukanye igihembo cya mbere (First Prize) mu cyiciro cya Network Track, ndetse inegukana igihembo cya kabiri (Second Prize) mu byiciro bya Cloud na Computing.
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko iki ari ikimenyetso cy’ubuhanga n’ubushobozi by’urubyiruko rw’u Rwanda mu ikoranabuhanga, anabashishikariza gukomeza kwagura ubumenyi no guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byagezweho bigaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu.
Muri uyu mwaka, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu mu cyiciro kizwi nka Practice Competition, aho yahatanye mu byiciro bito bitatu birimo ikoranabuhanga ry’imiyoboro y’itumanaho rizwi nka Network Track, ikoranabuhanga rya Cloud Track, ndetse n’ikoranabuhanga ry’imikorere ya mudasobwa rizwi nka Computing Track.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|