Hamenyekanye andi makuru mu rubanza rw’ubujurire rwa Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire, mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuriye burega Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku cyaha akurikiranyweho cya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Prince Kid aganira n'umwungaizi we
Prince Kid aganira n’umwungaizi we

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bajuririye irekurwa rya Ishimwe ari uko umucamanza wamugize umwere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, atasobanukiwe neza imikorere y’icyaha Ishimwe aregwa.

Indi ngingo yagaragajwe ni uko umucamanza yananiwe kumenya icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Indi ngingo y’ubu bujurire Ubushinjacyaha bwavuze ni uko nta bwumvikane bwabayeho hagati ya Prince Kid n’abakobwa bamushinja ko yabakoresheje imibonano ku gahato.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubona ibimenyetso ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina biba bikomeye ariko Urukiko Rukuru rugomba kwita ku byatanzwe n’abatangabuhamya.

Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagize ati “Umucamanza mu rwego rwa mbere ntabwo yasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho”.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko imibonano yakozwe hagati ya Prince Kid n’abakobwa bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ko nta bwumvikane bwabayeho, bushingiye ku buhamya bw’uwiswe VKF wavuze ko yabafatiranye yitwaje ububasha yari afite muri iri rushanwa.

Hagarutswe no ku mpapuro mpimbano za Miss Iradukunda Elisa na we wari witabiriye iri buranisha ubwo yajyanaga impapuro zashyizweho imikono n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kwa Noteri ngo bashinjure Prince Kid bemeze ko nta hohoterwa bakorewe ko na byo ari ikimenyetso ndakuka kigaragaza ko iki cyaha yagikoze kuko ibyo byose byakorwaga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Ishimwe ahakana ihohotera aregwa bitavuze ko atarikoze, bwavuze ko yasambanyaga abakobwa ku gahato kubera ko yari abafiteho ububasha.

Ishimwe Dieudonné ahawe umwanya kugira ngo yiregure, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ku batanze ibirego ko atari ukuri, asaba ko hakwitabwa ku buhamya bw’abakobwa batatu babajijwe mu bugenzaha no mu rukiko.

Prince Kid yavuze ko umutangabuhamya wahawe VKF yivugiye imbere y’urukiko ko atahohotewe, bityo ko bakwita ku buhamya bwe bwo mu nyandiko yakoreye imbere ya Noteri, n’ibyo yavugiye mu rukiko ubwo Umucamanza yategekaga ko baza mu rukiko.

Prince Kid aherutse gusezerana mu mategeko na Miss Elsa uvugwa muri dosiye ye
Prince Kid aherutse gusezerana mu mategeko na Miss Elsa uvugwa muri dosiye ye

Ishimwe Dieudonné yifuje ko harebwa no ku buhamya bwatangiwe muri RIB n’abatangabuhamya babiri bavuze imvugo zivuguruzanya, bigaragara ko ari ibinyoma kuko harimo kuvuguruzanya.

Ati “Ndifuza ko hazasuzumwa ubwo buhamya kuko imvugo zabo zivuguruzanya.”

Ishimwe yavuze ko umutangabuhamya wahawe izina rya TGK ari we watanze ikirego bwa mbere akaba mu ntego yari afite kwari ugukora uko ashoboye akamwaka irushanwa rya Miss Rwanda rigahabwa undi muntu w’umukobwa atavuze izina rye.

Ishimwe yahakanye ibyaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha byose avuga ko ari ibyo bamuhimbiye.

Ikindi gishya cyagaragaye muri uru rubanza ni uko rutigeze ruburanishirizwa mu muhezo ahubwo baretse itangazamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye bararukurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubwo gushurashura bikorwa n’abantu benshi cyane,biteza ibibazo byinshi,harimo gufungwa,gusenya ingo z’abashakanye,ubwicanyi,sida,etc...Ikibi kurushaho,nuko bizabuza ababikora kuzaba mu bwami bw’imana.

karekezi yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Courage Dieudonne

iganze yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka