Umugabo utanga intanga uvugwaho kubyara abana 550 yarezwe mu rukiko

Umugabo witwa Jonathan Jacob Meijer ukomoka mu Buholandi ariko utuye muri Kenya , bivugwa ko kugeza ubu amaze kubyara abana 550 , kuko atanga intanga ngabo (un donneur de sperme).

Jonathan Jacob Meijer
Jonathan Jacob Meijer

Nyuma yo kubyara abana bangana batyo, ubu araregwa kuba yongera ibyago byo kubyara amacugane cyangwa se kuba hari abantu baryamana, bakaba banabyarana bafitanye isano, batabizi (inceste).

Uwo Jonathan Jacob Meijer, afite ubwenegihugu bw’u Buholandi, akaba afite imyaka 41 y’amavuko, kugeza ubu akaba ari Se w’abana 550.

Jonathan Jacob Meijer ni umunyamuziki w’umwuga. Aba muri Kenya, ariko azwiho kuba atanga intanga ngabo. Itegeko ryo mu Buholandi riteganya ko umuntu utanga intanga ngabo yemerewe kubyara abana 25 gusa, guha intanga ze abagore batarenze 12, ariko Jonathan Jacob Meijer yarengeje uwo mubare kure.

Inkuru dukesha ikinyamakuru www.lindependant.fr, ivuga ko mu 2017, ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara z’abagore ( gynécologues) bo mu Buholandi, ryatanze impuruza nyuma yo kubona ko Jonathan yari amaze kubyara abana 100.

Nyuma y’icyo gihe, Jonathan yahise ashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe kongera gutanga intanga ngabo mu Buholandi, ariko we akomeza kuzitanga akoresheje amayeri, harimo gukorera ku myirondoro itari yo, gukoresha interineti akorana na za banki mpuzamahanga z’intanga ngabo, ndetse no kuvugana n’ababyeyi bifuza uwabaha intanga ngabo, kugeza ubu muri rusange akaba amaze kubyara abana bagera kuri 550, harimo na bamwe ngo bari muri Ukraine, n’ahandi.

Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buholandi, witwa ‘Donorkind’ wafashe icyemezo cyo gukurikirana Jonathan mu butabera, kubera ko yatanze amakuru atari yo ku mubare w’abana yabyaye, no kumubuza gukomeza kubyara.

Impamvu uwo muryango uvuga ko washingiyeho mu kumujyana mu butabera, ngo ni ukugabanya ibyago byo kuba hari abantu bakomoka kuri uwo mugabo bashobora gukora imibonano mpuzabitsina, bakaba banabyarana ku bw’impanuka kuko bataziranye.

Ikindi ngo ni ibabazo byo mu buryo bw’imitekerereze (problèmes psychologiques), bishobora kwibasira abana bavutse kuri uwo mugabo, kuko ngo hari umwana ushobora kumva ko avukana n’abandi basaga 500 bikamuhungabanya, dore ko adashobora no kubamenya bose nubwo baba ari abavandimwe be.

Umwe mu babyeyi babyaranye n’uwo mugabo umwana w’umukobwa witwa Eva wavutse mu 2018, na we yafashe umwanzuro wo kugeza ikirego imbere y’inkiko, kuko ngo yabyaranye na we atazi ko yari amaze kubyara abana basaga 100 icyo gihe.

Yagize ati “Iyo nza kumenya ko yari amaze kubyara abana basaga 100, sinari kumuhitamo…, ubu iyo ntekereje ku ngaruka ibyo bishobora kuzagira ku mwana wanjye, mpita numva ndwaye mu nda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki umuntu yabaha ihitekerezo,kandi nibyo tubahaye bidatangazwa?icyo mukora ni ukutovomamo amagambo gusa.Natangara mutangaje ibyo mvuze.Malhonnetes

Muyoboke yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka