Perezida Kagame yahishuye umwenda afitiye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’Igihugu

Perezida Kagame Paul avuga ko ashingiye ku cyizere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugirira, bamutora kubabera umuyobozi, bituma yumva abafitiye umwenda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, mu matora yakurikiye Inama Nkuru y’uyu muryango yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35, ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

Perezida Kagame yavuze ko buri gihe iyo bamugiriye icyizere, kuva kera kugeza n’uyu munsi, yishimira inshingano aba ahawe, ariko hakazamo no kumva afite umwenda ushingiye kuri icyo cyizere, yibaza niba nta wundi muntu washobora gukora nk’ibyo atorerwa gukora.

Yagize ati: “Iyo mwanshyizemo icyizere nk’iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire harimo ibintu bibiri: Harimo kwishimira icyizere (imirimo), hakaza n’ikindi gitandukanye n’ibyo. Ntabwo ndi bubahishe, numva mfite umwenda! Hari ikikibuze tugomba guhora dushakisha uburyo bwo kukibona”.

Yakomeje agira ati “Icyo mvuga ni iki? Njyewe ikinshyiramo uwo mwenda, nk’umuyobozi wanyu muha icyizere kingana gityo, mfite umwenda wo kuvuga ngo iyaba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo muntorera gukora.”

Ati “Birasa nk’aho ari icyaha mfite cyo kuvuga ngo wananiwe gukora hamwe n’abo ukorana na bo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk’ibyo tugusaba gukorana nawe.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko uyu mwenda atawufite ku buyobozi bwa RPF gusa, ahubwo ko yumva awufite no ku buyobozi bw’Igihugu.

Yagize ati “Nunashaka, ntabwo ari ibyo kuba umuyobozi wa RPF gusa, ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw’Igihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko uko agaruka mu nshingano bituma uwo mwenda wiyongera, bityo bigatuma akomeza kuwutekerezaho buri gihe, anasaba Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko na bo bakomeza kubitekerezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka