Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.
Abakunzi ba Basketball kuri uyu wa Gatandatu barongera gukurikira umukino wa kamarampaka hagati y’ibihangange muri Basketball mu Rwanda, ari byo Patriots na REG. Ni umukino wa kabiri mu mikino 5 ya kamarampaka (Playoffs) igomba gukinwa kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2022.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, tariki 9 Nzeri 2022, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Denmark harimo Kaare Dybvad Beek wo muri Minisiteri ishinzwe abanjira n’abasohoka ndetse na Flemming Moller Mortensen, ushinzwe (…)
Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubupadiri. Mu butumwa yashyize ahagaragara, Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana ku ngabire y’Ubusaserodoti yamuhaye akaba amaze imyaka 32 mu butumwa. Yiragije umubyeyi Bikiramariya ndetse na Mutagatifu Papa (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangoi bwatangije gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho bamara ukwezi bakorera mu baturage, ngo babakemurire ibibazo banaganire ku buryo bwo gukorana n’inzego kugira ngo birinde gusiragira mu manza.
Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 09 Nzeri 2022, kugeza igihe azatabarizwa.
Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.
Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga tariki 8 Nzeri 2022, ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda ishami rishinzwe Mobile Money (MoMo), buvuga ko burimo gukora ibishoboka mu guhashya abakora ubutekamutwe kuri telefone basaba abantu amafaranga, bugasaba Abanyarwanda kwigengesera ku babasaba amafaranga binyuze mu guhamagara n’ubutumwa bugufi.
Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushinga ingo bavuga ko uburyo bw’ivangamutungo rusange hari ababuhitamo kubera inyungu baba bakurikiye ku bandi.
Abaganga bo mu bitaro bya Rutongo biherere mu Karere ka Rulindo, bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho, ubu akaba ameze neza ndetse yavuye mu bitaro ari kumwe n’ababyeyi be.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, kuko aribo Rwanda rw’ejo, bakwiye kwitabwaho kugira ngo bagire imikurire myiza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe ndetse bikaba n’uburenganzira bw’umuturage kuyihabwa nta yandi mananiza.
Ishami rya gisirikare rishinzwe gutegura ibisasu, ryaturikije gerenade ebyiri, zari zabonetse aho umuturage yubakaga mu Murenge wa Mwendo. Izo gerenade zari zabonetse ubwo umuturage wo mu Murenge wa Mwendo, wasizaga aho yubaka umusingi w’urugo rwe, yabonaga gerenade ebyiri bari gucukura tariki 06 Nzeri 2022.
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, yashyizeho Abaminisitiri muri Guverinoma ye, aho bivugwa ko bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, abantu batari ab’uruhu rwera (abazungu) buzuye bafashe imyanya muri Minisiteri enye z’ingenzi muri icyo gihugu.
Guhera ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, abafatanyabikorwa banyuranye bo mu Karere ka Nyamagabe bagaragarije abaturage ibyo bakora, benshi barabyishimira kuko bahakuye ubumenyi buzabagirira akamaro.
Abaturage b’Akarere ka Muhanga mu mirenge itandukanye bari kuganira n’abayobozi uko bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo no kwicungira umutekano, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 ihita inayobora urutonde rwa shampiyona
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 5 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,070. Abantu 3 banduye babonetse i Rubavu, 1 i Kigali n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari (…)
Perezida wa Pepubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), yihanganishije Umwami Charles III w’u Bwongereza, kubera gutanga k’Umwamikazi w’icyo gihugu, Elizabeth II.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza (Buckingham Palace) bimaze gutangaza ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma y’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashobora kurara ihinga cyangwa bakarikerererwa kubera kubura imbuto y’ibigori ndetse n’ifumbire kuko bitaboneka neza.
Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.
Ibiro by’Ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ’Buckingham Palace’ bitangaza ko abaganga bacungiye hafi ubuzima bw’uyu mubyeyi uyoboye Umuryango w’ibihugu 54 byo ku Isi bikoresha Icyongereza birimo n’u Rwanda.
Ubuki ni bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko ari umwimerere, nyamara iyo ngo budakoreshejwe neza bushobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero bavuga ko barambiwe kwangirizwa n’abashumba, bahengera amasaha y’ijoro bairara mu myaka yabo bakayiha inka.
Abagore bo mu Karere ka Ngororero bahigiye kurandura ikibazo cy’imirire mibi ku bana no kurwanya igwingira, aho biyemeje gukusanya ubushobozi bwo guha buri mwana ufite imirire mibi inkoko ebyiri zitera amagi azatuma banoza imirire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, arakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, bibarizwa mu Karere ka Gakenke, kwikebuka bakareba ibikibangamiye iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi, no gufatanyiriza hamwe mu kugaragaza umusanzu wabo ufatika, mu (…)
Hafi y’urugo rw’umuturage mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, habonetse gerenade ebyiri, ubwo umuturage yacukuraga umusingi mu buryo bwo gushaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi.
Ikipe ya AS Kigali yamaze kugera mu gihugu cya Djibouti aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikaba yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye
Umukuru w’Umudugudu wa Ngoma ya 3 uherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hamwe n’abanyerondo bane, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngoma, mu gihe bagikorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umugabo n’umwana we.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘African Green Revolution Forum’ (AGRF 2022 Summit).
Ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ikigo cy’Igihugu cy’amashanyarazi (REG), cyagaragarijwe amakosa yiganjemo ajyanye n’itangwa ry’amasoko yatanzwe agateza igihombo.
Ubwo mu Karere ka Nyabihu hatangizwaga igikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivise z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, tariki 06 Nzeri 2022, abaturage babajije ibibazo aho bacyuwe n’ijoro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 8 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,067.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye Inama y’Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi (AGRF), gushyira hamwe bagashaka uburyo uyu mugabane wakwihaza mu biribwa, aho gutegereza ibiva ahandi bitakirimo kuboneka neza.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), cyatangije uburyo bushya buzakumira abagororerwa mu bigo byacyo kongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ukaba ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya babasura kenshi mu gihe (…)
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.
Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling (…)
Ku wa Kabiri Tariki 6 Nzeri 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF 2022), ibaye ku nshuro ya 12 ikaba irimo kubera i Kigali, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Afurika ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo (…)
Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro basanga umugore aramutse akoresheje uko bikwiye imbaraga afite mu muryango, byinshi mu bibazo biwugarije byakemuka. Ibi babigarutseho ubwo bari mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore iterana rimwe mu mwaka n’ikindi gihe bibaye ngombwa.
Ingabo z’u Rwanda zo muri ‘Rwanbatt-3’ ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ibikorwa bihuza abaturage n’Ingabo, zinatanga ibikoresho by’ishuri.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abahanga gushakira ibisubizo Umugabane wa Afurika wugarijwe no kubura kw’ibiribwa(igwingira) ku ruhande rumwe, ariko ku rundi hakabaho gutaka kw’abafite umubyibuho ukabije uterwa no kubona ibiribwa byinshi cyane.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Mozambique, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique (IGP) Bernardino Rafael basuye ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Komisiyo y’Inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) gutanga ibisobanuro ku kayabo k’amafaranga atangwa mu gukodeshereza inzu inzego za Leta.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kijeje Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), ko kigiye gukemura ibibazo bikigaragara mu itangwa ry’amazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeli 2022, inka enye z’amajigija zo mu Mudugudu wa Nshuli, Akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa, bikaba byabaye mu mvura yaguye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo.