Dore inkomoko y’umunsi wo kubeshya uba buri mwaka tariki 1 Mata

ltariki ya mbere Mata buri mwaka hari abayihinduye umunsi wo kubeshya no gutebya, n’ubwo benshi babona ari icyaha gikwiye kwamaganwa.

Uyu munsi ngo watangiye kwizihizwa mu Bufaransa mu mwaka wa 1564, ubwo Umwami waho witwaga Charles wa cyenda (IX) yahinduraga isabukuru yo gutangira umwaka(ubunani) igashyirwa ku itariki ya mbere Mutarama.

Ubusanzwe itariki yo gutangira umwaka muri icyo gihugu yari isanzwe ari iya mbere Mata, ariko Charles IX yashatse kubahiriza ingengabihe y’Abaroma yashyizweho na Papa Grégoire (Calendrier Gregorien), ari yo ibihugu byinshi ku Isi bigenderaho muri iki gihe.

Ikinyamakuru cyitwa Sortiraparis.com kivuga ko guhera icyo gihe(muri 1564) impano zatangwaga ku itariki ya mbere Mata mu gihe bizihizaga itangira ry’umwaka, zatangiye gutangwa ku itariki ya mbere Mutarama buri mwaka.

Hari abatangiye kujijisha abantu batamenye ayo makuru cyangwa abibagiwe(bitwa fools) ko itariki yo kwizihiza ubunani yahindutse, bakomeza kujya batanga ibipfunyika birimo ubusa babeshya abo babihaye ko harimo impano, umuntu yapfundura akaburamo ikintu agahita yibuka ko uwo munsi wahindutse.

Uwo muco wo kubeshya wakomeje kumenyekana henshi ku Isi, ku buryo aho bavuga Icyongereza hose bawita "Fools Day", mu Gifaransa bakawita "Journée International des Blaques"(Umunsi mpuzamahanga wo gutebya cyangwa kuvuga ibintu wikinira).

Hari abaganiriye na Kigali Today bamagana umuco wo kubeshya, bitewe n’uko ari icyaha kandi bishobora kugira ingaruka zitari nziza, n’ubwo gutebya (blagues) bisa nk’aho nta cyo bitwaye.

Uwitwa Nshimyumukiza Janvier atanga urugero rw’umuhungu wahamagaye kuri telefone mubyara we (w’umuhungu), ariko aho kuvuga mu buryo busanzwe akajya avugiriza(atera ikivugirizo).

Yarakomeje arabikora ku buryo uwahamagawe yabifashe nko kumubangamira bidasanzwe, cyane ko uwo musore ngo yakoraga ibyo mu masaha y’ijoro, saa munani z’igicuku.

Nyuma y’iminsi myinshi wa musore yaje guhamagara uwo mubyara we noneho akoresha kuvuga bisanzwe, undi yumvise ko yamukinishaga na we atangira gutegura umugambi wo kwihorera.

Yaramuhamagaye amubeshya ngo amusange i Kigali i Remera avuye i Burasirazuba mu Karere ka Gatsibo, ageze i Kigali aho bavuganye ko amusanga aramubura, amuhamagaye nyiri kubeshya amusaba ko bahurira i Nyabugogo, ahageze ni bwo wa mushukanyi watumye ava i Burasirazuba yamubwiye ko atari i Kigali.

Yahise amwibutsa ko yashakaga kwihorera kubera igikorwa na we yigeze gukorerwa cyo guhamagarwa kuri telefone mu kivugirizo saa munani z’ijoro. Guhera icyo gihe abo babyara bombi ngo bahise bahinduka abanzi burundu.

Uwitwa Richard Dan Iraguha, we yagize ati "Uko kubeshya bikorwa n’abakiri bato, usanga byiganje ahahurira abantu benshi, ntabwo jyewe naguhamagara ngo nkubeshye, kubeshya ni icyaha".

Uyu muco wo kubeshya kandi utizwa umurindi na bimwe mu bitangazamakuru biba byifuza ko abantu babisoma ari benshi, ku musozo w’inkuru mpimbano bakandikaho ngo "tubifurije umunsi mwiza wo kubeshya" mu rwego rwo kwerekana ko ibyo bavuze atari ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kubeshya ni icyaha,aho byakomoka hose.Ntitugakinishe imana yaturemye.

gakumba yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Umunsi wo kubeshya??Ariko se kuki abantu dukinisha imana yaturemye?Abizihiza uyu munsi,ntabwo bazi ko kubeshya ari icyaha?Ariko uretse no kubeshya,usanga abantu basigaye bita ubusambanyi ngo ni ugukundana.Iyo ukinisha imana,uba wiciriye urubanza rwo kutazabaho iteka mu bwami bwayo.Nubwo iyo upfuye bakubeshya ko witabye imana.

gataza yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka