Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwo ku wa 30 Werurwe 2023, ryakomeje humvwa imyanzuro y’impande zombi ari zo Ubushinjacyaha n’ubwunganizi, ku bisobanuro bya raporo y’inzobere z’abaganga zakurikiranye ubuzima bwa Kabuga.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yakozwe n’inzobere eshatu z’abaganga bo mu buzima bwo mu mutwe barimo Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras ari na we wasorejweho kumvwa n’urukiko ku ya 29 Werurwe.

Muri iyo raporo, izi nzobere zihuriza ku kuba ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora gukomeza gukurikirana urubanza rwe.

Izo nzobere nyuma yo gugabwa umwanya n’urukiko zibazwa n’uruhande rw’ubwunganizi, n’ubushinjacyaha n’abacamanza kuri iyo raporo, ku wa kane nibwo impande z’ubwunganizi bwa Kabuga n’ubushinjacyaha zahawe ijambo.

Umwunganizi wa Kabuga, Maître Emmanuel Altit yavuze ko inzobere zose zagaragaje mu buryo bwumvikana kandi buhuriweho ko Kabuga atabasha gukurikira urubanza bityo ko adashoboye kuburanishwa.

Yifashishije ingero z’ibyagiye bitangwa n’izo mpuguke ku bijyanye n’ikibazo cyo mu mutwe gituma hari ibintu bimwe adashoboye gusobanukirwa maze avuga ko nta bundi buryo bushoboka urukiko rufite uretse ugutangaza ko Kabuga adashoboye kuburanishwa.

Hari aho yagaragaje ko muri raporo yatanzwe n’izo nzobere ko nubwo mu isuzuma ryamukorewe yashoboye guhitamo icyo yifuza ku ifunguro rya mu gitondo, hagati ya pmme n’umuneke bidasobanuye ko buri gihe yatanga igisubizo kijyanye n’ibiriho mu by’ukuri.

Yanavuze ko ubwo Prof. Mezey yari mu rukiko, yavuze ko ubajije Kabuga ibyavugiwemo uwo munsi atabyibuka.

Yanavuze ko ubwo Profeseri Mezey yari mu rukiko, yavuze ko ubajije Kabuga ibyavugiwe mu rukiko uwo munsi atabyibuka.

Umwunganizi wa Kabuga, yasoje avuga ko ubundi buryo bwose bwakoreshwa muri uru rubanza, nko kuburana ku bimenyetso, nkuko urukiko rwabyifuzaga ubwo izi nzobere zabazwaga kuri raporo zakoze, ngo byaba bitandukanye n’icyo uru rugereko rwashyiriweho.

Umucamanza Ian Bonomy yabwiye umwunganizi wa Kabuga, Maître Altit ko nubwo yakiriye ibitekerezo bye, akwiye no kureba mu buryo bwagutse ku byo amasezerano ya loni ateganya ku kuburanisha abafite ubumuga.

Umushinjacyaha muri uru rubanza Rupert Elderkin yasabye ko urukiko rukoresha ruzakoresha inyurabwenge ni rujya gufata umwanzuro ukurikira muri uru rubanza.

Yavuze ko nubwo hari ibimenyetso byagaragajwe ku buzima bwa Kabuga, ariko bidahagije mu kwemeza ko uyu musaza w’imyaka 90 adashobora kuburanishwa.

Yavuze ko atatesha agaciro raporo yakozwe n’izo nzobere ariko nanone idakwiye gushingirwaho yonyine n’urukiko mu gufata umwanzuro, ahubwo ari iyo kwitonderwa kuko hari ingingo idatangaho ibisubizo.

Yatanze urugero nk’aho Professor Cras yemeye ko aho Professor Mezey yigeze gusuzuma Kabuga mu buryo bw’iyakure yifashishije amashusho hari icyo bishobora kugabanya mu bisubizo, kurusha kwihurira na we mu gihe undi yavugaga ko ntacyo byakwangiza.

Yagaragaje ko izi nzobere zishyizemo ko ibintu bibera mu rukiko bikomeye cyane kandi bitandukanye n’uko bigenda mu rubanza.

Yavuze ko ibisabwa kuri Kabuga muri uru rubanza rwa Kabuga bisobanutse, bikaba birimo nk’ibyo yakoze, ibye na RTLM n’Interahamwe.

Umushinjacyaha Rupert Elderkin, yakomeje abwira urukiko ko urubanza rukwiye gukomeza nk’inshingano, hagamijwe ubutabera ariko kandi hanubahirizwa uburenganzira bwa Kabuga.

Umucamanza Bonomy nawe yabajije Maître Altit niba aho Kabuga bamubona yicaye kuri gereza y’urukiko arimo kubumva, amusubiza ko ari ko abifata, ari ko gusobanukirwa n’ibyo bavuga ari ikindi.

Nyuma y’impaka z’urudaca hagati y’impande zombi, Umucamanza Ian Bonomy, yavuze ko urubanza rusubitswe kugeza igihe kitazwi ariko ko hazatangazwa umwanzuro kuri iyi raporo iyo raporo y’inzobere mbere cyangwa mu mpera za Mata na Gicurasi 2023.

Kabuga w’imyaka 90 afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Aregwa ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politiki, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka