Ibigo bitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga birahamagarirwa gukoresha RINEX

Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’Igihugu kuri murandasi ‘Akadomo Rw’ (RICTA), kirahamagarira ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kwitabira gukoresha RINEX.

RINEX (Rwanda Internet Exchange Point) ni igikorwa remezo gifasha gutuma ububiko bw’amakuru agenewe Abanyarwanda kuri murandasi buguma mu Gihugu, bityo abayakeneye bakayabona byihuse hatabayeho ko bisaba ko habanza gukoreshwa murandasi.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, RICTA yatanze amahugurwa y’iminsi ine ku bakozi bashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye, hagamijwe kugira ngo bahabwe ubumenyi mu bijyanye no gucunga ndetse no gukoresha neza ibikorwa remezo bifasha mu kwihutisha amakuru ashakishwa n’abakoresha murandasi imbere mu gihugu.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikorere ya RINEX bizabafasha gukemura ibibazo bya murandasi yagendaga gake, kubera ko bazaba bahurira n’ibindi bigo byo mu gihugu ku ikoranabuhanga rimwe, kuruta uko icyo bashakaga cyabanzaga kujya kuzenguruka hirya no hino mu mahanga bikabona kubageraho.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha Bukuru, Sosthene Nsabimana Nyandwi, avuga ko ubusanzwe byinshi mu byo basaba hakoreshejwe murandasi bibanza kujya kuzenguruka hirya no hino mu bihugu by’amahanga, bitandukanye n’igihe bazaba batangiye gukoresha RINEX.

Ati “Uko bisanzwe iyo dukoresha murandasi, dukoresha iri mu buryo mpuzamahanga, ni ukuvuga ko hari uburyo bwo mu gihugu, hari n’ubundi mpuzamahanga. Igihe cyose ugize icyo usaba bifata umwanya kugira ngo ubashe kubona icyo ukeneye, ariko tumaze kujya kuri RINEX bizaba bigaragara ko ari umugozi uduhurije hamwe mu gihugu murandasi yacu idasohotse, urumva ko urugendo aba ari ruto”.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ibigo birenga ibihumbi 18 ari byo bikoresha RINEX
Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ibigo birenga ibihumbi 18 ari byo bikoresha RINEX

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Grace Ingabire, avuga ko igikorwa remezo cya RINEX gifasha abantu bafite ububiko mu Rwanda kugira ngo bugume mu gihugu.

Ati “Uyu munsi hari ububiko buri mu Rwanda nk’Irembo cyangwa ubundi kandi bugenewe Abanyarwanda, iyo ibyo bigo bije kuri RINEX bifasha abaturarwanda gushobora kubona izo serivise byihuse, bikabafasha. Iyo murandasi ituruka hanze yavuyeho Abanyarwanda barakomeza bakabona izo serivise bari mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu kuri RINEX dufiteho abafatanyabikorwa bagera ku bihumbi 18, ariko intego yacu ni ukwagura kugira ngo ibigo bya Leta byose bifite serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ariko n’ibindi bigo byose by’abikorera, turifuza ko twabizana kuri RINEX”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, avuga ko gukoresha RINEX bifasha ibigo gutanga serivisi neza kandi mu buryo bwihuse kandi bidasabye murandasi kuko biba bitakiri ngombwa ko amakuru aturuka hanze.

Yves Iradukunda
Yves Iradukunda

Ati “Rero bikaba ari ngombwa ko ibigo bitandukanye bitanga serivisi byashishikarira iyi gahunda, bakayumva, kuko nka Minisiteri twifuza ko serivisi zihabwa umuturage zirushaho kwihuta, zikagenda neza ariko kandi bikagabanya n’ikiguzi, kuko iyo amakuru abitse hano mu Rwanda ntabwo bisaba ko ukoresha murandasi iguhenda, ahubwo bigabanya na cya kiguzi bigatuma serivisi igenda neza”.

Kugeza ubu mu Rwanda ibigo byatangiye gukoresha RINEX birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ibigo by’imari bitandukanye, na Banki Nkuru y’u Rwanda. Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ishishikariza abataratangira gukoresha iri koranabuhanga kuryitabira kugira ngo serivisi zirusheho kunozwa no gutangwa neza.

Abakozi bashinzwe ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bigo, bemeza ko gukoresha RINEX bizabafasha kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi zitangirwa mu bigo bakorera
Abakozi bashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bigo, bemeza ko gukoresha RINEX bizabafasha kurushaho kwihutisha no kunoza serivisi zitangirwa mu bigo bakorera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka