Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yemeza ko abantu barindwi (7) bamaze gutabwa muri yombi barimo bakekwaho kwiba mudasobwa 45 n’ubwo zose zagarujwe, agasaba Kompanyi zicunga umutekano kujya zitanga amakuru hakiri kare ku bujura buba bwakorewe aho barinda.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudatererana ibibazo abaturage, kuko bigaragara ko ibibazo bageza ku buyobozi biba byoroshye gukemuka, ahubwo ugasanga abashinzwe kubikemura babihanahana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ritangaza ko abaturage ibihumbi 11 biganjemo abagore n’abana bamaze kuva mu byabo bahungira muri Uganda, nyuma y’iminsi itatu intambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu nama y’imirimo y’Inteko rusange izasozwa ku wa 5 Ugushyingo 2022.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye kurushyira mu majwi mu bibazo byayo by’umutekano muke, ndetse u Rwanda rugaragaza ko icyo gihugu cyananiwe gushyira mu ngiro ibyo kivuga ku ngamba zo kugarura umutekano (…)
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), ku wa 22 Ukwakira 2022 yatangiye gahunda yo guhugura mu ikoranabuhanga abakobwa n’abagore barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, badafite akazi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 aratangira irushanwa rihuza amakipe agize Zone V i Nairobi muri Kenya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 65 yizihije tariki 23 Ukwakira 2022.
Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, habereye umuhango wo guha umugisha ishusho ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, wamaze kugirwa umurinzi w’iryo shuri.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka mirongo itandatu (60) ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN), rugashimirwa umusanzu rutanga mu kugarura amahoro ku Isi.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe ndende imaze guterwa, hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bibashe kugerwaho mu buryo bwuzuye haba ku isi no mu Rwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, bahawe akazi muri gahunda ya ‘Job Creation’ bagaragaza ko kuba badahemberwa igihe, bikomeje kubateza inzara mu miryango yabo, guhora mu madeni n’ibihombo; bakifuza ko inzego zibishinzwe, zakurikirana iby’iki kibazo, kikabonerwa umuti urambye.
Abaturage b’Umudugudu wa Nkoma ya kabiri (Shimwapolo), Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, barishimira ko babonye isoko rya kijyambere kuko ibicuruzwa byabo bitazongera kunyagirwa.
Mu gihe umwaka w’amashuri 2022-2023 umaze ukwezi utangiye, aho igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki 26 Nzeri 2022, mu gihugu hose harabarurwa abanyeshuri 105,525 n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri.
Perezida Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihije ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022. Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “Reka mfate aka kanya nshimire buri umwe wese wanyifurije isabukuru nziza”.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2022, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza bagenzi babo 718 bafite amikoro macye.
Hirya no hino muri Kigali mu mpera z’icyumweru habaye Inteko rusange z’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Utugari. Mu Kagari ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro na ho bateranye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyageweho, biyemeza kongera imbaraga mu bitaragerwaho.
Abaturage b’Utugari twa Musenyi, Nyamirama na Nyagashanga mu Mmurenge wa Karangazi, barishimira amazi meza begerejwe kuko bagiye kujya bavoma ku mafaranga 25 ijerekani imwe, mu gihe ubundi ayo mu bishanga cyangwa ibidendezi by’amazi (Valley dams), bayaguraga kuri 200 ku batabashije kwigirayo.
Imiryango 26 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo abagejeje imyaka 90, yasezeranye imbere y’amategeko.
Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, abayobozi ba Tanzania batangaje ko igice kinini cyari cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku musozi wa Kilimanjaro, muremure muri Afurika ukunze gukurura ba mukerarugendo bakunda kuwuzamuka, ubu ngo. Babashije kukizimya.
Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Umugabo witwa Jean Damascène Nyandwi w’i Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko umugore we yamusabye kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya akamureba ikijisho, ariko ko aho yabyemereye bakanafatanya ubu babasha kurya na saa sita.
Polisi y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibinyabiziga n’ibinyamitende byafatiwe mu turere 20 tw’u Rwanda, birimo imodoka 15, moto 496 n’amagare 79.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye ishuri rya RP-IPRC Kigali rifungwa ibyumweru bibiri, harimo n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri.
Abayobozi b’Amasibo mu Murenge wa Karangazi bashyiriweho indangamanota igaragaza uko bagenda besa Imihigo kandi amanota bakayahabwa n’abaturage bayobora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko iyi ndangamanota iba iriho imihigo y’ubukangurambaga ireba Mutwarasibo (Umuyobozi w’Isibo) (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 17-23 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 23 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,951 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye 22 ni ab’i Kigali nahi umwe ni uw’i Rubavu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize (…)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, Akarere ka Rulindo karateganya gutera ibiti birenze Miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ibiri. Kuri ubu muri ako Karere hatewe ibiti bivangwa n’imyaka, biri kuri hegitari zirenga ibihumbi 40, naho ubundi buso bugera kuri hegitari (…)
Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo, abantu batandatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka bikomeye. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa (…)
Mu gihe Perezida Paul Kagame yizihiza isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, tariki 22 Ukwakira 2022 bahuriye mu Nteko Rusange itegurwa buri mwaka, bagamije kureba ibyo bagezeho, bakurikije ibyo baba bariyemeje mu mihigo. Barebye n’impamvu z’ibyo batagezeho kugira ngo babyihutishe, ndetse bafatira hamwe (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Kiyovu Sports ikura amanota i Huye itsinze Mukura VS 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye n’umuhanzi Mahoro Isaac, yari yavuze ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, harimo izo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa, akaba ashaka kuzikorera amashusho, ndetse n’izo yari afite zanditse gusa, azasohora zitunganyijwe.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri, abakozi b’ishuririkuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali, ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi tariki 22 Ukwakira 2022, barebera hamwe ibyagezweho, bafatira hamwe n’ingamba zo gukomeza ibikorwa biganisha ku iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka (RBA) mu Rwanda kurandura ruswa ivugwa mu rugaga. Ibi yabigarutseho tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze rushinzwe.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 65 y’amavuko. Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika (…)
Ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasozaga inama ya Biro Politiki y’uyu muryango, yongeye kugaragaza igisobanuro cy’ubuyobozi nyabwo, kuko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kuyobora.
Iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2022 rigaragaraza ko imvura izagwa mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira izaba nkeya cyane.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye
Mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda, Polisi y’Igihugu irakangurira abanyonzi kwirinda gutwara amagare basinze, ndetse bagashaka uburyo biga amategeko y’umuhanda.
Abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye batangaje ko bagiye kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye kwivuza aho usanga imiti yabo ibikwa ukwayo, mu kuyibaha bakabwirwa amagambo abaca intege.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo bagenzi babo ngo ni bo babareze kandi ahubwo ari bo kibazo nyamukuru.
Mu gihe muri iyi minsi ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje kuzamuka, ikiribwa kimaze iminsi kivugwa cyane ni ibirayi byari byarazamutse, ikilo kigera ku mafaranga 500, ibintu byari bibaye bwa mbere mu Karere ka Musanze ahafatwa nk’ikigega cy’ibirayi, ariko ubu byamaze kumanuka aho ikilo cyageze kuri 400.