Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yavuze ko atewe impungenge n’ubwiyongere bw’urubyiruko rwo mu gihugu cye rurya ifiriti y’ibirayi cyane. Perezida Samia yavuze ko ubucuruzi bw’ifiriti y’ibirayi bwazamutse cyane muri Tanzania ndetse ko hari abantu benshi batunze imiryango yabo babikesha ubwo bucuruzi, ikindi kandi (…)
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa ryahuzaga amabanki mu Rwanda ryitwa “Interbank Sports Tournament 2022”.
Mu gihe ubwiyongere bw’amakimbirane mu ngo bwatumye hari amadini ashyiraho gutegura abagiye gushinga ingo mu gihe cy’amezi atandatu byibura, hari abavuga ko hari abasore n’inkumi batabikozwa, ariko hakaba n’ababigezeho.
Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagashyikirizwa ubutabera.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yazamuye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba mu ntera amuha ipeti rya General, avuye ku ipeti rya Lieutenant General.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri.
Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari umukuru w’iki gihugu, nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, arasaba abaturage kunga ubumwe, akurira inzira ku murima abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, aho yavuze ko ibyo batekereza ari ukurota.
Ibijumba bifite ibara ry’icunga (orange) birimo guhindura imibereho n’ubuzima bw’abahinzi babyo, barimo Jeanne Mukasine utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali wasubitswe
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2022, Koreya ya ruguru, yongeye gutera igisasu cyo mu bwoko bwa misile (missile balistique), kinyura hejuru y’ikirere cy’u Buyapani, ibyo ngo bikaba byaherukaga mu myaka itanu ishize, abategetsi bo muri icyo gihugu bakaba basabye abaturage kuba maso no kumenya uko birinda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga birinda ibyabaviramo ibyaha, kugira ngo bibarinde kugongana n’amategeko, kuko hari abisanga bakurikiranyweho ibyaha byakorewe kuri telefone zabo zigendanwa.
Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Ikipe ya APR FC yamaze kumenyeshaa igihe izakinira umukino w’ikirarane yagombaga gukinamo n’ikipe ya Bugesera FC
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana azize Covid-19, ibipimo byafashwe ni 2,195. Uwo muntu witabye Imana ni umugabo w’imyaka 21 i Nyagatare, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,467.
Bamwe mu rubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo rwo hirya no hino mu gihugu, barishimira ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu gucunga imishinga yabo y’ubucuruzi no kumenyekanisha ibyo bakora.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wategetse Equatorial Guinea mu myaka 43, arashaka kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya gatandatu (6). Igihe cyose Perezida Obiang yagiye yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu ngo nta na rimwe yatowe ku mwajwi ari munsi ya 93 ku ijana (93%).
Nyuma yo gufatanya n’abahanzi Gatolika mu ndirimbo ’Byose bihira abakunda Imana’ na ’Dore Inyange yera de’ muri uyu mwaka, umuhanzi Aline Gahongayire avuga ko azakorana n’abantu bose basenga.
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF Muhanga), baravuga ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere akarere, bizatuma ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bibonerwa ibisubizo.
Abaturage basaga ibihumbi 130 bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique basubiye mu byabo nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri aka gace.
Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga Burkina Faso, akaza gukorerwa Coup d’Etat ku wa 30 Nzeri 2022, yemeye kurekura ubutegetsi atarwanye ahita ahungira muri Togo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Associated Press cyahamije ko atakiri mu gihugu cye.
Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).
Amakipe y’abagore ya APR na REG ntiyahiriwe n’irushanwa rya Basketball ryo mu karere ka gatanu ryaberaga i Arusha muri Tanzania, kuko iryo rushanwa ryegukanywe n’ikipe yo mu Misiri.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barahamya ko uko imyaka ihita, ari nako ibikorwa byubakiye ku iterambere n’imibereho myiza birushaho kwiyongera, babikesha uwo muryango.
Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.
Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA batangiye kubarurwa kugira ngo bimurwe, nyuma yo kugaragaza ibibazo baterwa n’uru ruganda na Kariyeri yarwo.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, avuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Karere ka Ngororero, ari icyasha kitari gikwiye kuko ibikenewe mu kurwanya imirire mibi bihari.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo barashima ibikorwa by’umuryango ‘Single Parents’ uherutse kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza imiryango 120 yo muri ako Karere, bakanayiha ibiribwa.
Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona (Phase 1), aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo ziyoboye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, mu bipimo 2,582 byafashwe, abo bantu babiri bakaba babonetse i Kigali.
Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko, ku bw’umutubuzi w’imbuto z’iki gihingwa, AMPG Ltd, waje gukorera iwabo.
Antoine Cardinal Kambanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, muri Santarali yaragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, maze abantu 23 barakozwa.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, Police FC igatsindwa umukino wa kane itsinzwe na Gasogi United 2-1, mu gihe AS Kigali nayo yatsindiye Rustiro FC mu rugo.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.
Abaturage bo mu Karere ka Burera, barasabwa gushyira imbaraga mu gukumira ibiyobyabwenge no gutunga agatoki abacuruza rwihishwa inzoga zitemewe, kuko bikomeje kuba intandaro y’ubusinzi muri bamwe mu rubyiruko n’abubatse ingo, bigakurura amakimbirane mu miryango.
Abanyamuryango ba Koperative CODUUIGA y’abacuruzi b’imboga, imbuto n’ibitoki mu Murenge wa Gatore Akarere ka Kirehe, bavuga ko bishimye kubona icyuma gikonjesha ibyo bacuruza bigatuma bitangirika nk’uko byari bimeze mbere kuko byabatezaga igihombo.
Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage gushyigikira ibikorwa by’ubukorerabushake, kuko ari byo byahereweho mu gutegura no gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu, Abanyarwanda bakaba bafite umutekano.
Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), kivuga ko hakwiye ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye, utuma abana batajya mu muhanda.
Mu Buyapani, umugabo wabaswe n’ubujura bwo kwiba amakote y’imvura y’abagore, yahawe izina ry’irihimbano rya ‘Raincoat Man’ cyangwa umugabo ukunda amakote y’imvura, yafashwe amaze kwiba agera kuri 360 mu myaka 13.
Kwiyemeza kureka kunywa inzoga zisembuye ni kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi, cyane cyane iyo umuntu yahindutse imbata y’ibisindisha.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.
Bamwe mu bahinzi bashinganisha ibihingwa byabo muri sosiyete z’ubwishingizi muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe, barifuza ko mu gihe bahuye n’ibiza sosiyete z’ubwishingizi zajya zibishyura hakiri kare, kugira ngo bategure uko bazongera guhinga.
Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 01 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 2,394 byafashwe. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,466 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Mu gihugu cya Algeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.