Intumwa za EU zashimye Kawa y’u Rwanda

Mu ruzinduko Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), zirimo kugirira mu Karere ka Gicumbi, zirashimira ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa muri ako karere, byumwihariko igihingwa cya kawa.

Baryohewe na kawa yo mu Rwanda
Baryohewe na kawa yo mu Rwanda

Ni mu bufatanye bwa EU na Leta y’u Rwanda, muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi cyane cyane ubwa kawa, hagamijwe kurushaho kongera uburyohe bwa kawa y’u Rwanda, binyuze mu nganda zitunganya umusaruro wayo.

Ubwo izo ntumwa zakirwaga n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite ku itariki 28 Werurwe 2023, ku ikubitiro zasuye uruganda rutunganya kawa rwa NOVA COFFEE ruherereye mu Murenge wa Bukure, izi ntumwa zishimiye uko kawa itunganywa n’uburyo ubuhinzi bwayo bukorwa.

Muri urwo ruzinduko izo ntumwa zahuye n’abahinzi ba kawa, bagirana ibiganiro birambuye n’abakorana n’urwo ruganda, bagaragaza uburyo barimo kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe abongerera ubushobozi bugamije kongera umusaruro wabo.

Uruganda rwa kawa NOVA COFFEE rutunze benshi
Uruganda rwa kawa NOVA COFFEE rutunze benshi

Muri ibyo biganiro abo bahinzi basangijwe ubunararibonye n’izo ntumwa, berekwa uburyo barushaho kubyaza kawa yabo umusaruro mwiza, binyuze mu nganda zitunganya umusaruro wabo.

Mu ijambo rye, Visi Meya Uwera, yashimiye izo ntumwa za EU n’ubuyobozi bw’uruganda rwa NOVA COFFEE, kubera ubufatanye bwabo n’Akarere ka Gicumbi mu bufasha batanga ku baturage mu kunoza ubuhinzi bwa kawa, yibutsa abahinzi guharanira kuzamura ubuhinzi bwabo bagendeye ku mahugurwa n’ingendoshuri bategurirwa.

Ati “Ishyari ryiza mwavanye i Sake, rizagaragazwa n’imikorere mishya izatanga umusaruro wisumbuye muri sezo itaha”.

Baganiye n'ubuyobozi mu karere ka Gicumbi
Baganiye n’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi

Munyantarama Théoneste, Umuyobozi w’Itsinda ry’abahinzi ba kawa bo mu kagari ka Tanda mu Murenge wa Giti, wavuze ijambo mu izina ry’abahinzi ba kawa, yashimiye abo bafatanyabikorwa barimo ubuyobozi bw’uruganda ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, badahwema kubatera inkunga, yishimira kandi ko babafashije kujya mu rugendoshuri baherutse kugirira i Sake, aho biteze kuzabona impinduka mu musaruro wa kawa.

Uwari ayoboye iryo tsinda rya EU, yavuze ko yishimiye uburyo abahinzi bakomeje kubyaza umusaruro inkunga bagenerwa, abasaba gukomeza kongera ubwinshi bw’ibihingwa kugira ngo bakomeze kwihutisha iterambere ryabo.

Abo bashyitsi kandi banasuye igipimo cya kawa cyahinzwe mu Ishuri ry’Abahinzi ba Kawa, riherereye mu kagari ka Karenge mu Murenge wa Bukure, babashimira uburyo bafashe neza kawa yabo, banabasaba kubikora no mu bipimo by’abandi.

Uwari ayoboye iryo tsinda ry'Intumwa z'Umuryango w'Ubumwe bw'i Burayi yashimye uko abahinzi ba kawa babyaza umusaruro amahugurwa bahabwa
Uwari ayoboye iryo tsinda ry’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi yashimye uko abahinzi ba kawa babyaza umusaruro amahugurwa bahabwa

Bavuga ko EU itazahwema gufasha abahinzi mu kunoza ubuhinzi bwabo, barushaho no kubugira umwuga bukababyarira iterambere ryihuse.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Gicumbi Uwera Parfaite
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gicumbi Uwera Parfaite
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka