Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru w’Isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.
Uwo wari umuyobozi wa Al-Qaïda, Ayman Al-Zawahiri, yafatwaga nk’aho ari we wateguye igetero cyo ku itariki 11 Nzeri 2001, cyahitanye ubuzima bw’abantu hafi 3000 muri Amerika.
Mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abangavu kuvuga ababasambanyije kugira ngo bahanwe, hari ababikoze bavuga ko baheruka barega, ntibamenye aho ibyabo byarangiriye.
Nyuma yo gutandukana n’abanyezamu bayo babiri Ndayishimiye Eric na Rwabugiri Umar, ikipe ya Police FC yamaze kugura umunyezamu Emery Mvuyekure ngo azayifashe guhera mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
Ku wa mbere tariki 1 Kanama 2022, nibwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko indorerezi z’amatora 50 zoherejwe muri Kenya, zikaba zigiye gukurikirana imyiteguro ndetse n’uko amatora y’Umukuru w’Ugihugu azagenda, ateganyijwe ku ku ya 9 Kanama 2022.
Mu ma saa yine z’igitondo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster y’ikigo gitwara abagenzi cya Virunga, yakoze impanuka igonganye n’ikamyo ya Rubis itwara ibikomoka kuri peteroli, abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere la Muhanga, baravuga ko ibikorwa byo kurwanya isuri byatangiye kubaha umusaruro, kuko basigaye bahinga bakeza mu gihe mbere ubutaka bwabo bwatwarwaga n’amazi menshi y’imvura.
Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine ku cyambu cya Odessa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 1 Kanama, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yasinyiwe iStanbul hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.
Mu gihe hasigaye iminsi umunani (8) ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, kuko ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022, intambara yo guterana amagambo hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto yakomeje kuzamuka, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 3, bakaba babonetse mu bipimo 2,338. Abantu 1 banduye babonetse i Kigali, 1 i Karongi n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 (…)
Abantu babiri bapfuye bazize amasasu yarashwe n’Ingabo za UN zizwi nka MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikaba byarabaye ku ya 31 Nyakanga 2022, ubwo izo ngabo zarasaga ku mupaka w’icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko Habyarimana Uwamaliza Béata uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yahawe inshingano zo kuyobora BK Group Plc ihuriyemo ibigo bine ari byo Banki ya Kigali (izakomeza kuyoborwa na Dr. Diane Karusisi), BK TechHouse, BK Capital Ltd na BK General Insurance.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burashakisha bitarenze ibyumweru bibiri, abantu bafite imodoka nini za bisi zishobora kunganira izitwara abagenzi muri uyu mujyi, mu rwego rwo kugabanya imirongo miremire y’abantu muri gare.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.
Abakinnyi bashya ikipe ya AS Kigali iheruka gusinyisha, batangiye imyitozo irimo gutegura shampiyona ndetse na CAF Confederation Cup
Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (Expo) rimaze kwamamara, dore ko n’abanyamahanga bataritangwamo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 2,918. Abantu 7 banduye babonetse i Kigali, 2 i Musanze n’umwe i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 (…)
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali
Mu gihe Abaturarwanda bashishikarizwa kwitabira uburyo bwo kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga, abarema isoko ry’Iviro riherereye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza, ikibazo kikaba amafaranga bakatwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha kwiyunga hagati yabo n’imiryango yabo, mu kubafasha kandi no kwiyumva mu miryango yabo berekwa ko batatereranwe, nyuma yo koroherezwa kubasura bakaganira.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abanyamakuru n’abandi bavuga rikumvikana, kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kubera ko bakurikirwa n’abantu benshi.
Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, abikesha umwuga wo gutaka masaro ku bikoresho gakondo.
Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Urubuga rwa ‘Facebook’ rurimo rurashyirwaho igitutu cyo gukuraho mvugo z’urwango ndetse n’amakuru atari ukuri rushyiraho, bitabaye ibyo muri Kenya rukaba rwafungwa.
Miss w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, wifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze by’umwihariko urwo mu Murenge wa Muhoza n’abandi baturage, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, yishimiye urugwiro yakiranywe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko n’ubwo indwara ya Hepatite B na C hari abo ikibasira, ariko imibare y’abayirwara yagabanutse kugera munsi ya 1%.
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring Club Virunga (DC VIRUNGA) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 3,142. Abantu 11 banduye babonetse i Muhanga, 1 i Burera n’umwe i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Mu marushanwa yateguwe n’Akarere ka Burera, agamije kugaragaza impano yo gutwara amagare mu rubyiruko rukomoka mu Mirenge uko ari 17 igize ako Karere, mu bayitabiriye batandatu bahize abandi, bashyikirijwe ibihembo bigizwe n’amagare, mu rwego rwo kurushaho kubatera ingabo mu bitugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.
Dexter, ni imbwa yo muri Leta ya Colorado muri Amerika, ikaba ifite imyaka irindwi y’mavuko, ubu iri mu nyamaswa zitanga icyizere hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko yiyigishije kugenza amaguru abiri, ubwo yari imaze gukora impanuka y’imodoka igacika ay’imbere, cyangwa se ayo twakwita amaboko, ubu ikaba yabaye icyamamare ku (…)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, mu muganda usoza ukwezi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubaka irerero no gusukura imijyi.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).
Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yibukije abaturage b’Akarere ka Nyagatare, ko bafite umukoro wo kubaza inshingano abo bitoreye, ndetse byaba ngombwa bakabasanga aho bakorera.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye bw’amezi atandatu na I Matter Initiative, umuryango udaharanira inyungu uyobowe n’urubyiruko, ukaba ugamije gufasha abakobwa kubona ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango, no kutagira ipfunwe muri icyo gihe, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, arateganya gusura u Rwanda ku itariki 10 -11 Kanama 2022.