Abantu 11 bapfiriye mu muvundo wabereye ahatangirwa ibiribwa by’ukwezi kwa Ramadan

Polisi yo muri Pakistan yatangaje ko abantu 11 barimo abagore umunani n’abana batatu bapfuye baguye mu muvundo wabereye ahatangirwa ibiribwa n’amafaranga by’ukwezi kw’igisibo cy’Abisilamu (Ramadan) mu Majyepfo y’Umujyi wa Karachi.

Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko izo mpfu zatewe n’umuvundo w’abashaka ibyo kurya, kuko icyo gihugu gifite ibibazo bikomeye by’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije.

Umuvundo wabayeho, ubwo abagore n’abana babarirwa mu magana bagiraga impungenge ko batabona ibyo kurya baje gushaka, maze batangira kubyigana imbere y’uruganda bari baje kubifataho.

Ubusanzwe muri Pakistan n’ahandi, mu idini ya Islamu mu kwezi gutagatifu kwa Ramadan, abacuruzi n’abandi babishoboye batanga amafaranga n’ibiribwa bigenewe cyane cyane abakene.

Ubwo umuvundo wari utangiye, bamwe mu bagore n’abana baguye mu muferege w’amazi uri hafi aho, nyuma n’urukuta rw’inzu rubagwa hejuru, bituma bamwe bakomereka, abandi barapfa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri Polisi muri ako gace.

Abaturage bavuga ko ibyo bikimara kuba, inzira ijya aho ku ruganda yari ifunze kubera abantu bakomeretse bari mu muhanda, ndetse n’imirambo y’abapfuye.

Umwe mu bari muri uwo muvundo akaza kurokoka witwa Baby Khursheed w’imyaka 35 y’amavuko, avuga ko yinjiye muri urwo ruganda gufata ibiribwa ari kumwe n’abandi bakuru be babiri bombi bakaba bapfuye.

Yagize ati “Hari abagore amagana, kandi abakozi b’uruganda bashakaga ko hagenda hinjira abantu bake bake…, aho abantu bari bahagaze bategereje hari hato cyane”.

Nyuma gato y’uko ibyo bibaye, Polisi yahise ifata bamwe mu bakozi b’urwo ruganda bajya kubazwa, na nyiri uruganda akaba ashinjwa kuba yaragize uburangare, ntiyamenyesha Polisi gahunda afite yo gutanga ibiribwa ngo ifashe mu itangwa ryabyo mu ituze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka