Banki ya Kigali yungutse Miliyari 59.7 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022

Banki ya Kigali yatangaje ko yungutse Miliyari 59.7 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022.

Ibyo ni ibyatangajwe na BK Group Plc kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu nama n’itangazamakuru yabaye ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho batangaje inyungu yabonetse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022 wose.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko umwaka wa 2022 waranzwe n’ibibazo bitandukanye mu bukungu nk’intambara yo muri Ukraine, izamuka ry’ibiciro ku masoko by’ibitanga ingufu n’ibiribwa, ariko ko nka BK Group, bishimiye ibyagezweho n’ibigo biyishamikiyeho byose kubera gukora cyane.

Habyarimana yagize ati “Hashingiwe ku ngamba zashyizweho zo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19, BK Group yibanze cyane ku bijyanye no kuzamura ubwiza bwa serivisi n’inyungu. Twishimiye kubatangariza ko inyungu y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022, ari Miliyari 59.7 z’Amafaranga y’u Rwanda ”.

BK Group Plc, ni ikigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd, iyo nyungu yagezweho, uko yatangajwe uyu munsi, ikaba yaraturutse muri ibyo bigo byose.

Mu mwaka wa 2022, BK Group Plc yinjije miliyari 1,854 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 16.6% ugereranyije n’umwaka wabanje, amafaranga banki ibikiye abakiriya n’imigabane y’abanyamigabane bayo byose bikaba byarakomeje kuzamuka hejuru ya 10%.

Inguzanyo na avanse banki yatanze umwaka ushize zazamutseho 14.6% zigera kuri miliyari 1,134.5 Frw; amafaranga yabikijwe azamukaho 10.3% agera kuri miliyari 1,075.2 Frw harimo miliyari 306.6 Frw z’abakiriya bato na miliyari 777.6 Frw z’abakiriya banini.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko BK Group Plc yungutse mu bigo byose ibumbiye hamwe, kandi abanyamigabane n’abashoramari bishimira uko urwego rw’imari rwayo rukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Dutewe ishema n’ishoramari mu rugendo rugana ku mpinduka mu ikoranabuhanga. Ibigo byacu byagaragaje umusaruro mwiza mu 2022, bikaba bitwongerera imbaraga nk’ikigo kiyoboye mu gutanga serivisi z’imari”.

Yakomeje avuga ko BK Group Plc itazahwema guha agaciro k’ikirenga abanyamigabane n’abashoramari kandi izakomeza kugera ku byiza no muri uyu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko inyungu ya Banki ya Kigali, ituruka mbere na mbere ku micungire myiza y’umutungo, binyuze mu gukurikirana inguzanyo no kuzishyuza.

Yakomeje avuga ko hari kandi amafaranga aturuka muri serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga, aho yiyongereyeho 25%, iki kikaba ari ikintu banki yashyizemo imbaraga mu myaka yatambutse kandi kirimo kubyara umusaruro.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman, yavuze ko bishimiye kubona ibipimo byose byarazamutse hejuru ya 10%, by’umwihariko umugabane ukaba wariyongereyeho 65 Frw ndetse abanyamigabane bakazahabwa 32.5Frw ku mugabane umwe.

Ati "Kunguka kw’ikigo kwagizwemo uruhare n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za Covid-19 zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Ikigo gishyize imbere kuzamura imicungire myiza y’umutungo ndetse n’inyungu. Birashimishije kugera ku gahigo k’inyungu ya miliyari 59.7Frw mu 2022".

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman

Kugeza tariki 31 Ukuboza 2022, Banki ya Kigali yahaye serivisi abakiliya bato 457.763 n’abakiliya banini 22.558, barimo ibigo. Icyo gihe Banki ya Kigali yabaraga aba-agents 3735, bafashije mu ihererekanya inshuro zisaga miliyoni 6.9, zifite agaciro ka miliyari 1300 Frw.

Mu bakoresha IKOFI, hiyongereyemo abantu 1853 batanga serivisi z’ubuhinzi cyangwa bakorana n’abahinzi, ndetse n’abahinzi ubwabo 265.080.

Mu bijyanye n’ubwishingizi, BK General Insurance yungutse miliyari 2.8 Frw mu 2021, ugereranyije na miliyari 2.7 Frw yungutse mu 2021, bivuze ko inyungu yiyongereyeho 1%.

BK TecHouse yinjije miliyari 1.188 Frw mu 2022 ugereranyije na miliyari 1.170 Frw mu 2021. Nyuma yo kwishyura imisoro, yungutse miliyoni 183 Frw.

Abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga za BK TecHouse biyongereyeho 13% barenga miliyoni 3.3 bakoresha; Smart Nkunganire; Smart Kungahara, Urubuto Education, UrubutoPay na Kiliziya Yacu.

Ni mu gihe BK Capital Ltd, mbere yo kwishyura imisoro yungutse miliyoni 306.2 Frw, bingana n’izamuka rya 198% ugereranyije n’amafaranga yinjiye mu 2021.

Inyungu ya BK Group izagera ku banyamigabane bayo aho inama y’ubutegetsi yasabye ko inyungu ku mugabane yaba 32.5Frw ku mugabane usanzwe, ikaba ari inyongera ya 50% izemezwa n’inama rusange.

Muri uyu mwaka, BK Group Plc yishimira ko yamuritse ikigo kizajya cyifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza cyiswe BK Foundation, aho kizajya gitera inkunga abafite imishinga itandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman, yavuze ko bishimiye kubona ibipimo byose byarazamutse hejuru ya 10%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka