Video: Ikiganiro na Alain Mukuralinda ku irekurwa rya Rusesabagina

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutagendeye ku gitutu rwashyizweho na Amerika ku irekurwa rya Rusesabagina, wamaze igihe kirenga imyaka ibiri afungiwe mu Rwanda.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Mu kiganiro cyihariye Mukuralinda yagiranye na Kigali Today, yavuze ko nta gitangaje kuba Amerika cyangwa n’undi wese yashyiraho igitutu akurikirana umuntu we ufungiwe mu Rwanda, kuko ari uburenganzira bwe bwo gukurikirana uwo muntu.

Yagize ati “Ni ihame Abanyamerika bagenderaho, n’ibindi bihugu ariko ntimugire ngo iyo umuntu wabo ari hanze yahafungiwe, yaharwariye, yahashimutiwe, ibihugu byose birakurikirana. Kuba rero Amerika yarashyizeho igitutu sinumva n’impamvu bigomba gutangaza abantu kuba Amerika yakurikirana umuntu wayo. Igitutu yagishyizeho, yabajije umuntu wayo, kuva akigera hano”.

Akomeza agira ati “Ariko ku rundi ruhande, ese u Rwanda rwagendeye kuri icyo gitutu? Oya, aho ni byo bigomba kumvikana. Kuba umuntu ashyiraho igitutu no kuba wakigenderaho ni ibintu bibiri bitandukanye, igitutu iyo cyiza gushyirwaho kigakora, akigera hano Amerika yari kuvuga iti mugire vuba mugarure uwo muntu si ko byagenze, yashoboraga kuvuga iti muribeshya mukohereza iyo dosiye mu Bushinjacyaha ni akazi kanyu, niba baranagerageje kubikora si ko byagenze, ko Amerika itavuze iti turababujije ntijye mu rukiko”.

Abantu kandi ngo ntabwo bakwiye kumva ko ari Amerika gusa yashyize igitutu ku Rwanda, kuko imiryango mpuzamahanga itandukanye nayo yavuze, u Bubiligi bukavuga, ariko uwo bagishyiragaho atigeze agikoreraho kuko ibyo yakoze byakurikizaga amategeko.

Mukuralinda ati “Ni ukuvuga ngo igitutu cyashyizweho si Amerika yonyine yagishyizeho, n’abandi bitewe n’inyugu bakurikiranye ariko u Rwanda ntabwo rwagikoreyeho, kuko biragaragara uko inzira zose zagenze kugeza ku ndunduro”.

Umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ya se avuga ko yamaze kugera mu muryango we muri Amerika
Umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ya se avuga ko yamaze kugera mu muryango we muri Amerika

Nyuma y’inzira yose y’ubutabera hakurikiyeho inzira ya dipolomasi na politike, nk’uko Mukuralinda akomeza abisobanura.

Ati “Byaba ishyano, byaba bibi, twaba twakoreye ku gitutu tugiye kubona, tukabona umuntu bamufunguye mu nzira za politiki, bamufunguye mu nzira za dipolomasi, nta rubanza rubaye, aho ngaho haba habaye igitutu n’u Rwanda rugakorera ku gitutu, ntabwo ari ko byagenze, ikibishimangira ni uko umuntu amaze gufungurwa, umuntu wa mbere wabanje kwandika ni umusenateri wo muri Amerika, avuga ati jyewe ndashimira Goverinoma yanjye ya Amerika n’iy’u Rwanda bikaba bigeze ku cyo twifuzaga, bajye bakomeza n’ibyo biganiro umubano ukomeze umere neza”.

Paul Rusesabagina w’imyaka 68 yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 24 Werurwe 2023, aho tariki 25 Werurwe yahise yerekeza muri Qatar, ahava tariki 29 Werurwe mu gitondo n’indege ya Amerika, agera i Houston muri Texas mu masaha y’umugoroba ku masaha yaho.

Reba ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka