Musanze: Imodoka ebyiri zagonganye zirangirika bikomeye

Ikamyo igenewe kwikorera imodoka n’imashini ziremereye ya Sosiyete ikora imihanda izwi nka NPD yagonganye n’ikamyo ya BRALIRWA igenewe kwikorera inzoga, izo kamyo zombi n’ibyo zari zipakiye birangirika ndetse abantu babiri barakomereka.

Uwari utwaye iyi kamyo yanyuranyeho n'umunyegare biyiviramo guta umuhanda ihita igongana n'indi kamyo igenewe kwikorera ibimashini biremereye
Uwari utwaye iyi kamyo yanyuranyeho n’umunyegare biyiviramo guta umuhanda ihita igongana n’indi kamyo igenewe kwikorera ibimashini biremereye

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyiragaju, Akagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze.

Izi modoka ubwo zari zigeze muri ako gace, umushoferi wari utwaye iyo kamyo yikorera ibiremereye, yaturukaga i Musanze yerekeza i Rubavu, ikaba yari mu cyerekezo kimwe n’igare, binyuranaho, ikamyo biyiviramo kwinjira mu kindi cyerekezo cy’umuhanda, ihita igongana n’indi kamyo ya BRALIRWA yavaga mu Karere ka Rubavu ijya i Kigali.

Ubwo ibi byabaga nanone indi modoka nto yavaga i Musanze ijya i Rubavu ikihagera yagonze mu rubavu rw’imodoka yari imaze gukora impanuka, bituma na yo irenga umuhanda. Iyi modoka nto, yo ikaba yarimo abantu 4 barimo abanyamahanga 3 b’Abashinwa.

Iyi na yo yagonze izari zakoze impanuka irangirika
Iyi na yo yagonze izari zakoze impanuka irangirika

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, waboneyeho no gukangurira abakoresha umuhanda kujya bitwararika mu gihe bawukoresha.

Yagize ati: "Abatwara ibinyabiziga bakwiye kwirinda amakosa nk’aya atari ngombwa kuko ateza impanuka, ziteza ibyago birimo n’urupfu. Mbere yo kunyuranaho, umuyobozi w’ikinyabiziga akwiye kubanza kureba niba abona neza imbere ye, kandi ko muri icyo cyerekezo nta kindi kinyabiziga giturukayo. Guhindura imyumvire no kubahana mu muhanda ni ingenzi cyane kuko bigabanya impanuka nyinshi ziterwa n’abatwara ibinyabiziga ubwabo".

Muri iyi mpanuka uretse ibinyabiziga byangiritse bikomeye, hanakomerekeyemo umushoferi w’ikamyo ya BRALIRWA n’uwo bari kumwe bakaba bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo modoka ntoya iyo igonga inini ntiyari kugwa hepfo y’umuhanda yarikwangirika ariko ikaguma mu muhanda , ahubwo imodoka nini yaririmbere yayo niyo yayikubise ikibuno kuko yariri inyuma yayo igihe naho yarikigongwa niya bralirwa , iba iyitaye hepfo y’umuhanda.

Mwiza yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Iyo modoka ntoya iyo igonga inini ntiyari kugwa hepfo y’umuhanda yarikwangirika ariko ikaguma mu muhanda , ahubwo imodoka nini yaririmbere yayo niyo yayikubise ikibuno kuko yariri inyuma yayo igihe naho yarikigongwa niya bralirwa , iba iyitaye hepfo y’umuhanda.

Mwiza yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Mbere yo kwandika no gutangaza iyi nkuru waracukumbuye? Ni jye wari utwaye iriya modoka nto, Kandi ibyo wanditse nta naho bihuriye nuko bya genze. Ni bene mwe abantu batwara mu nkiko.

Augustin yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka