Menya uko ‘stress’ ihoraho ikwangiriza ubuzima n’uko wayirinda

Umujagararo cyangwa se ‘stress’ mu ndimi z’amahanga , ugira ibimenyetso bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu nubwo hari igihe atamenya ko ibyo arimo kunyuramo biterwa na stress, ahubwo akaba yabyitirira indwara yindi nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima ku rubuga www.mayoclinic.org.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko hari ibimenyetso bya stress bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Muri ibyo bimenyetso harimo kubabara umutwe kenshi, kubura ibitotsi, kunanirwa gukora mu masaha y’akazi, n’ibindi.

Ibimenyetso bya stress bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu, ku bitekerezo bye, ku byiyumvo bye, no ku myitwarire ye. Kubasha kumenya ibimenyetso bya stress bifasha mu kumenya kubigenzura no kubirwanya.

Iyo umuntu ahorana stress ntacyo ayikoraho ngo igabanuke, bishobora kumuviramo ibibazo by’ubuzima birimo, umuvuduko w’amaraso ukabije, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije ndetse na za Diyabete.

Mu bindi biranga umuntu ugira stress kenshi, iyo arwaye umutwe udakira, hakurikiraho kumva adatuje, bijyana no kurya bikabije cyangwa se kunanirwa kurya. Hari n’igihe umuntu ababara imikaya, bigakurikirwa no kunanirwa kuryama no kuruhuka, ibyo bigatuma ahorana uburakari.

Hari kandi abo stress itera kumva bababara mu gatuza, bigakurikirwa no kumva nta kintu bashaka gukora mu buzima, mbese nta n’intego y’ikintu runaka ashaka gukora, ahubwo agatangira kunywa inzoga ku rugero rukabije.

Hari n’abo stress ihoraho ituma bumva bahorana umunaniro, bagahora bumva bafite ibintu byinshi byo gukora birenze ubushobozi bwabo, ibyo bikaba bishobora kujyana no gutangira kunywa intabi, n’ibindi.

Abandi na bo, stress ishobora gutuma babona impinduka zijyana n’uko bakora imibonano mpuzabitsina, ibyo bikabazanira uburakari no gusa n’aho bihebye, ibyo bigatuma bashobora no gutangira kwigunga.

Hari kandi abo stress itera guhora bababara mu gifu, bikajyana no kugira agahinda gakabije (depression), kudakunda gukora siporo no kugira ibibazo byo kunanirwa gusinzira.

Uko warwanya stress

Niba ufite ibimenyetso bya stress, gutera intambwe zo kuyirwanya byagira inyungu nyinshi ku buzima. Mu byo bavuga byafasha mu kurwanya stress harimo gukora siporo kenshi.

Gukora imyitozo ifasha mu kuruhura umubiri, harimo gufata umwanya wo guhumeka neza, kwitekerezaho uri ahantu hatuje, gukora imyitozo ya ‘yoga’, cyangwa se kunanura umubiri (massage).

Hari kandi gukunda urwenya yaba kurutera no kumenya kurwumva rukagusetsa, ndetse no kugirana ibihe n’inshuti n’abavandimwe mwishimye.

Kumenya gushaka umwana wo gukora ibyo umuntu akunda bimunezeza, harimo gusoma ibitabo ku babikunda, kumva umuziki ku bawukunda, n’ibindi.

Nubwo hari abibwira ko kureba televiziyo, gukina imikino yo kuri Interineti, byabaruhura, bikabafasha mu kurwanya stress, ariko ibyo inzobere mu buzima zivuga ko byongera stress iyo bikozwe igihe kirekire.

Ikindi cyafasha umuntu kurwanya stress, ni ukubona umwanya uhagije wo gusinzira neza no kuruhuka, kurya neza, indyo yuzuye kandi iboneye, kwirinda itabi, na ‘caffeine’ n’inzoga zirenze urugero, ndetse no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Iyo umuntu agerageje kurwanya stress uko ashobora, ariko agakomeza kumva itagenda, aba akwiye kujya kwa muganga akamurebera niba nta kindi kibazo yaba afite atazi, gituma ahorana stress.

Hari ibimenyetso bigomba gutuma umuntu yihutira kugera kwa muganga kuko byo bidafatwa nk’ibimenyetso bya stress bisanzwe, ahubwo biba bishobora kuba bivuze ko umuntu ashobora kuba agiye kugira ikibazo cy’amaraso yipfunditse atagera mu mutima uko bikwiye.

Muri byo harimo kubabara mu gatuza cyane, kubabara mu mugongo cyane, kubabara mu rutugu, bikamanukana no mu kuboko, kubira ibyuya bidasanzwe, kugira isereri, cyangwa se isesemi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka