Delroy Chuck, Minisitiri w’ubutabera wa Jamaica yavuze ko ubu biteguye gutangira uburyo bwo kudakoresha impapuro mu nkiko ‘paperless court system’ muri uyu mwaka, aho bashobora kurebera ku Rwanda uko rubigenza.
Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.
Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’U Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga yacyo mu gushyigikira igisirikare cya Mali.
Abamotari bari bagize Koperative COTAMON0-Ubumwe bakorera mu karere ka Musanze bari mu rujijo nyuma yo kubwirwa ko inzu yabo yagurishijwe miliyoni 86, bahamagawe ngo bagabane babwirwa ko hasigaye 7, maze buri wese ahabwa ibihumbi 10.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.
Itorero rya ADEPR, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ryatangije urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Huye, ku wa Kane tariki 08 Gashyantare 2023.
Abafite inzu z’ubucuruzi, zo muri Centre y’ubucuruzi ya Kivuye, baravuga ko amakaro bakomeje kuyafata nk’inkingi ya mwamba mu rugendo barimo, rwo kunoza isuku no kubaka ibiramba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, buratangaza ko bwamaze gushyikirizwa Miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bitarenze umwaka utaha wa 2024, kutagira amashanyarazi muri ako Karere bizaba byabaye amateka.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rukeneye nibura miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 30Rwf kugira ngo rwagure imiyoboro ya murandasi mu duce tugera kuri 300 mu gihugu hose.
Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yagonganye na Ritco hakomereka abantu babiri. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo izi modoka zombi zari zigeze mu makorosi y’umuhanda wa kaburimbo mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka (…)
StarTimes ikomeje kudabagiza abafatabuguzi bayo bakunda imikino ibereka shampiyona zitandukanye zo mu Rwanda no hirya no hino ku isi binyuze kuri shene za Sports zitandukanye nka Magic Sports CH 265 na CH 251 ku bakoresha antene y’igisahani.
Mu gikorwa cyo gusangira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda cyabaye ku mugoroba tariki ya 8 Gashyantare 2023 i Kigali, Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ko bidakwiye gukomeza kurebera ibibazo bya Congo ku Rwanda kuko uruhare rwo kubikemura biri (…)
Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho
Umutoza Jorge Paixao watoje Rayon Sports avuga ko iyi kipe izongera gufatirwa ibihano mu gihe yarenza tariki 14 Gashyantare 2023 itamwishyuye ariko yo ikavuga ko mu bujurire yatanze yahawe iminsi 45 kugira ngo hasohoke imyanzuro.
Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye none tariki ya 8 Gashyantare 2023, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri biherutse guhagarikwa kubera gukora mu buryo butemewe ko bafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira abana babo ahandi bajya kwiga ba nyiri amashuri nabo bagasabwa gushaka ibyangomba no gukosora ibyo basabwe.
Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yategetse igisirikare cye gukaza no kwagura imyitozo njyarugamba igamije kwitegura intambara hagamijwe gukomeza gushotora no kwereka ibihugu bituranyi ndetse na Amerika ko iki gihugu gifite intwaro.
Umuhanzi Nasseb Abdoul Juma wamamaye cyane nka Diamond Platnumz muri Tanzania, Afurika y’i Burasirazuba no ku Isi muri rusange, yamaze gutangaza ko agiye kwibaruka undi mwana muri uyu mwaka.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe n’Umujyi wa Kigali, byaburiye ibigo by’abikorera ko bizahanirwa kudaha abakozi babyo ibyo bemererwa n’amategeko.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana none tariki ya 8 Gashyantare 2023 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 019/2022 ryo kuwa 30 Kamena 2022 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2022/2023.
Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryubatse inzu yubatse mu buryo irengera ibidukikije, ikazajya inigishirizwamo ibijyanye no kurengera ibidukikije. Icya mbere umuntu abona agitunguka kuri iyo nzu ni ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Panneaux’ bifata imirasire y’izuba biri ku rukuta rwose rw’uruhande rumwe. (…)
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga barishimira iterambere bagezeho kubera umuryango RPF Inkotanyi, washyizeho politiki yo kutabaheza ahubwo nabo bagahabwa ijambo bakitabira ibikorwa byo kwiteza imbere.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe igitaramo cyiswe ‘Kaze Rugamba’ cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi, guhera ku ngoma y’Abami na nyuma yaho, uburyo bahoze ari umwe ntawe ushobora kubameneramo.
Umugabo w’Umushinwa yatunguwe no kumenya ko hari amenyo y’umuntu yamwinjiye mu mubiri (mu isura) n’ubwo abaganga batahise babibona kuko yabimenye hashize iminsi agonganye n’umuntu barimo bakina umukino wa ‘basketball’.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya hagamijwe kubonera umusaruro uruganda rwa Mount Meru Soyco rutunganya amavuta yo guteka muri Soya.
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (…)
Abanyarwanda baturiye Umujyi wa Goma bongeye gusubukura ibikorwa byambukiranya umupaka nyuma y’uko imyigaragambyo yari yatangijwe n’urubyiruko mu mujyi wa Goma ihagaze mu bice bimwe.
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya CD Trofense yakiniraga muri Portugal, myugariro w’Umunyarwanda Mutsinzi Ange yasinyiye ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège.
Umubiri wa Thomas Sankara wigeze kuba Perezida wa Burkina Faso ndetse na bagenzi 12 bicanywe muri ‘Coup d’Etat’ yabaye mu 1987, biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023.
Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko imibare y’abata ishuri imaze kwiyongera.
Nyuma y’umutingito ukomeye wabaye ejo ku wa mbere muri Turukiya n Siriya ugahitana imbaga abandi benshi bagakomereka, ibi bihugu bikomeje kwemererwa no kohererezwa ubutabazi butandukanye.
N’ubwo akiri mutoya akaba akiga no mu mashuri yisumbuye, Rebecca Irakoze w’imyaka 17, atuye mu Karere ka Nyaruguru, ahinga ibinyomoro bikamuha amafaranga yivugira ko atari makeya.
Itariki 5 Gashyantare ni umunsi w’ingenzi kuri Neymar. Iki cyamamare muri ruhago ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Iy’uyu mwaka yabaye ku Cyumweru, aho uyu munsi we waranzwe no kwakira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze yagenewe n’inshuti ze, abafana be, umuryango we ndetse n’ibindi birangirire muri ruhago.
Laboratwari y’Abarusiya (Kaspersky Lab.) y’ikoranabuhanga ryo kurinda mudasobwa kwandura virusi, muri raporo iheruka gusohora yagaragaje ko 46% bya mudasobwa igenzura zo mu Rwanda zikoresha uburyo buzwi nka ‘industrial control system’ (ICS), zari zugarijwe na virusi mu mwaka wa 2022.
Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.
Umunyarwanda Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviário da Beira yo muri Mozambique
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA) cyatangaje ko cyamaze kwemerera gukorera mu gihugu ikompanyi ya Starlink itanga serivise zo gukwirakwiza murandasi iva ku cyogajuru.
Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo itwara gaz abandi batanu barakomereka barimo abanyamaguru n’abamotari, nyuma y’uko ihunze umumotari wari mu muhanda ikagonga abari munsi yawo.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa barutegereje cyane kubera ko bizeye ko igiciro cy’amata kiziyongera ndetse n’amata y’inka zabo akabona umuguzi wizewe.
Ikipe ya Gicumbi mu bagabo ndetse n’iya Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye igikombe cy’Intwari cyakinwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje
Perezida Paul Kagame yihanganishije ibihugu bya Türkiye na Syria byahuye n’ikibazo cy’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibikorwa remezo.
Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahagaritse ibikorwa byabo mu mujyi wa Goma nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo rubyukiye mu myigaragambyo yatumye ibikorwa bihagarara muri uyu mujyi mu rwego rwo gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (…)
Mu Rwanda hatangiye inama ya gatatu mpuzamahanga y’iminsi itandatu yiga ku buziranenge bw’ibicuruzwa ihuriyemo ibihugu bitandatu bya Afurika hagamijwe guhuriza hamwe amabwiriza y’ibijyanye n’ubuziranenge, kugira ngo byorohereze ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yakiriye itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihe cy’iminsi irindwi mu Rwanda.
Imisarani y’isoko rya Karwasa mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, ikomeje gutera impungenge, aho bamwe mu bayifashisha babwiye Kigali Today ko ugiye muri uwo musarani nta cyizere aba afite cyo kuwuvamo amahoro.
Umutingito ukomeye wibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Turquie ndetse n’Amajyaruguru ya Syria, ubu ukaba umaze kwica abagera kuri 1400.