Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe, barifuza ko imitangire n’imyakirire y’imisanzu ya Ejo Heza yahinduka, uwishyura akajya akatwa ku kintu yaguze cyangwa kuri serivisi zisaba kwishyura kuko byatuma buri wese yitabira cyane ko guteganyiriza ahazaz ntacyo wabinganya.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Basketball Africa League kuri uyu wa mbere bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.
Abaturage bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ngobyi Dutabarane Karambi II” bari mu gihirahiro, nyuma y’aho amafaranga bari barakusanyije, ngo bishyure ubwisungane mu kwivuza, yarigishijwe n’umwe muri bo, kugeza ubu akaba akomeje kwanga kuyabasubiza.
Abakora umwuga wo kubumba amatafari mu Karere ka Muhanga, barifuza ko uruganda rw’amakaro rutabatwarira ibumba bakoreshaga, kuko ryari ribafatiye runini mu gutunga imiryango yabo, gusa byamaze kwemezwa ko iryo bumba rizakoreshwa n’urwo ruganda mu rwego rwo kwagura ishoramari.
Mu bihe byashize wasangaga umubare w’abakobwa biga amasiyansi mu mashuri yisumbuye ari mutoya, abarimu bayigisha bakavuga ko ubu uyu mubare ugenda wiyongera, bakanatsinda neza.
Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), batangije urugendoshuri rugamije gusobanurira abanyeshuri imikorere y’Urwego rw’Ubuzima Rwanda.
Nyuma y’igihe havugwa ko abahinzi n’aborozi bagiye gufashwa kubona inguzanyo bishyura ku nyungu ya 8%, ubu noneho ngo ntibizarenga ukwezi kwa Werurwe 2023 aba mbere bifuza izo nguzanyo batazibonye.
Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi.
Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.
Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Ku wa 13 Gashyantare 2023, ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert kubera umusaruro muke.
Inama y’Abakuru b’ingabo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yashyizeho gahunda y’uko ingabo zizoherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zizacunga amahoro.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zatanze ibikoresho ku banyeshuri 1000 birimo amakaye, amakaramu n’ibitabo mu mashuri 4, harimo ishuri ryisumbuye n’iribanza rya Trinta de Junho yo mu turere twa Mocimboa da Praia na Palma.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwakira ruswa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Bucyana Alex.
Padiri Francis Ndawula wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize Uburwayi.
Ikigo cy’imari cyitwa Jali Finance kivuga ko gifite gahunda yo gukura mu bukene abanyarwanda barenga ibihumbi 10. Ngo ku ikubitiro, iki kigo cyiteguye gufasha urubyiruko rurenga ibihumbi 2000 ruri mu bushomeri, kubona moto zikoreshwa n’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, mu myaka itarenze itatu bazaba bamaze kubaka amavuriro y’ibanze 20 azaza asanga andi 39 yari asanzwe ahari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko ikoranabuhanga no guhanga udushya biri mu byo guverinoma y’u Rwanda yashyize imbere mu cyerekezo cyigana ku iterambere yihaye.
Umupasiteri ukorera ubutumwa mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyabihu, afatiwe mu icumbi ryo mu Kinigi ryitwa No Stress Bar and Lodge, akekwaho gusambanya umugore w’undi mugabo.
Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023, yahishuriye abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky.
Koperative ADARWA ikora ikanacuruza ibikomoka ku mbaho n’ibyuma mu Gakiriro ka Gisozi, ivuga ko itaramenya icyateye inkongi mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, n’ubwo impamvu ikekwa ikomeje kuba umuriro w’amashanyarazi.
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ojera Joackiam avuga ko yakunze abakunzi b’iyi kipe atari yamaramo n’ukwezi kumwe ndetse ko yifuza kubitura abahesha igikombe.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye ku mikorere n’imikoranire hagati y’abagize Inteko n’izindi nzego.
Umubyeyi witwa Tuyizere Cassilde utuye mu karere ka Nyaruguru, ari naho yari atuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze imyaka 28 nta makuru azi ku irengero ry’abana be babiri bivugwa ko bajyanywe n’Abafaransa mu nkambi ya Bukavu, nyuma y’uko yari amaze kubwirwa ko umugabo we n’abandi bana bane, biciwe aho bari (…)
Urubyiruko 3,483 rumaze umwaka rugororerwa Iwawa, runigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro, rwiyemeje kudasubira mu ngeso mbi kuko bituma ntacyo bageraho.
Polisi y’Igihugu irasaba abafite imodoka nini zitwara imizigo, guha agaciro imitungo yabo n’ubuzima bw’abashoferi bazo, aho kubisumbisha amafaranga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, yageze i Dubai aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ihuza za Guverinoma ku Isi, yiswe World Governement Summit (WGS).
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, wizihirijwe muri Paruwasi ya Ruli mu Karere ka Gakenke tariki ya 12 Gashyantare 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Nyirarugero Dancille, ari kumwe na Antoine Cardinal Kambanda n’abandi, yasabye abantu muri rusange kwita ku barwayi kuko aribyo bibarinda kwiheba.
Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023.
Abarezi n’Abanyeshuri barashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kwigisha Siyansi abana b’abakobwa, nk’uko babigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori muri Siyansi, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, byizihirijwe mu Karere ka Nyanza mu Ntara (…)
Komiseri mu muryango RPF Inkotanyi, Uwamariya Francine, yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu gukora ibifitiye igihugu akamaro, aho kujya mu byica ubuzima bwarwo.
Kuri iki Cyumweru kuri Stade mpuzamahanga ya Huye yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC iyitsinda 1-0 mu mukino w’umuns wa 19 wa shampiyona.
Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.
Ishuri rya Kagarama Secondary School ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, byo hirya no hino mu gihigu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na Banki ya Kigali (BK).
Abanyeshuri 100 basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Newlife Kayonza, basabwe kutarangamira impamyabumenyi ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza, kimwe n’abayasoje mu bndi byiciro, kugira ngo barusheho kugira agaciro mu muryango nyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko igwingira rikomeje kuboneka mu miryango riterwa n’ubusinzi, amakimbirane mu miryango n’abana babyara abandi bakabareresha ba nyirakuru na bo batishoboye.
Mu cyumweru kimwe, mu kwezi k’ubukangurambaga bwahariwe isuku n’isukura, kurwanya igwingira mu bana no kugabanya amakimbirane mu miryango, kirangiye hasezeranye imbere y’amategeko, imiryango 211 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Turukiya zatabaye umwana w’uruhinja na nyina, babakura munsi y’inzu yabagwiriye mu gihe cy’umutingito wibasiye icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), bwatangaje ko n’ubwo urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga n’igororamuco ruzasubira mu miryango yabo, hari abadafite imiryango bagera kuri 79 bazaguma Iwawa, kugeza uturere bavuyemo tubaboneye aho kuba.
Abahinzi b’ibigori bo mu Turere twa Burera na Gakenke, bavuga ko imbuto nshya zabyo zatuburiwe mu Rwanda, bamaze iminsi bageragereza mu mirima ntangarugero, zikomeje kugaragaza umwihariko mu bwiza ndetse n’umusaruro, ku buryo ubu batakirambirije ku bundi bwoko bw’imbuto zaturukaga hanze.
Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bwashyiraho itsinda ry’abantu 92 biganjemo urubyiruko, bashinzwe gushakisha ahari imitego yica inyamaswa ba rushimusi bagenda batega muri Pariki, cyane cyane ku nkengero zayo bakayitegura, mu rwego rwo kurengera ibyo binyabuzima.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, asanga urubyiruko nirusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda, rwirinda gutatira igihugu, kutagisebya kandi rugashyira imbaraga mu kuvuguruza abakivuga uko kitari; ari bumwe mu buryo bwo guhamya nyabyo igihango rufitanye na cyo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 10 Gashyantare 2023 bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango bataha inzu bubakiye utishoboye.
Ku bufatanye n’Inshyirahamwe rya Basketball muri Amerika, ishami rya Afurika (NBA Africa) ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), bafunguye inzu y’imikino nshya iri mu ishuri rya Lycée de Kigali.
Leta y’u Buhinde yatangaje ko yamaganye igikorwa cyateguwe n’abo mu idini y’aba Hindu, cyo guhobera inka ku munsi ufatwa nk’uwabakundanye, tariki 14 Gashyantare, uzwi nka Saint Valentin.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiriye inama i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.
Ababyeyi barerera mu ishuri rya ‘Les Petits Poussins’ barashimira gahunda y’ishuri ryabo yo gukundisha abana ibidukikije, by’umwihariko inyamaswa kuko usanga nk’abiga mu mijyi batabona umwanya wo kumenya amatungo yaba ayo mu rugo no mu gasozi.
N’ubwo muri iyi minsi ababyeyi basigaye bafite inshingano nyinshi bigatuma hari abatabona umwanya, ngo birakwiye ko abana badaharirwa abakozi gusa, ahubwo ababyeyi bakagira uruhare mu burere n’uburezi bwabo.