Ni umukino byari biteganyijwe ko ubera kuri stade Ngoma ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2022. Niko byagenze umukino utangira ku isaha ya saa cyanda, ariko hamaze gukinwa iminota 27 imvura nyinshi ituma usubikwa wimurirwa kuri iki cyumweru.
Mbere yuko bawusubika amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, kuko Rwamagana City yari yafunguye amazamu ku munota wa 12 itsindiwe na Lisombo Cedric Lisele, ariko Raphael Osaluwe yishyurira Rayon Sports ku munota wa 23 ku mupira yatereye kure.
Iminota 63 yari isigaye yakinwe uyu munsi kuva saa cyenda kuri sitade ya Ngoma, habanza gukinwa imikino 18 yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, cyanarangiye bikiri 1-1.
Mu gice cya kabiri ariko ku munota wa 64 Leandre Essomba Willy Onana na bagenzi be, bazamutse bahererekanya umupira maze yongera kuwucomekerwa mu buryo bwihuse, atsinda igitego cya kabiri cyatumye Rayon Sports itahana amanota atatu itsinze ibitego 2-1.
Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kuko kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 52, ikurikira APR FC ifite amanota 53 ku mwanya wa kabiri, mu gihe Kiyovu Sports ari iya mbere n’amanota 56, amakipe yose abura imikino ine ngo shampiyona irangire.
Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru:
Musanze FC 0-0 AS Kigali (umukino wahagaze iminota 20 kubera ikibuga cyuzuye amazi ariko nyuma urakomeza)
Bugesera FC 1-1 Gasogi United
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe reka nimureke abayovu bitwarire igikombe police yadukoreye umuti