Ubukangurambaga ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ busobanuye iki?

Polisi y’u Rwanda yakomereje mu karere ka Kayonza, intara y’Uburasirazuba ubukangurambaga bwiswe ’Turindane tugereyo amahoro’.

Ubu bukangurambaga bumaze iminsi butangiye, buje bukurikira ubwitwa "Gerayo amahoro" bwatangioye mu wa 2019, nabwo mu by’ukuri budatandukanye n’ubwa mbere, ariko bikaba bifite intego imwe.

Turindane tugereyo amahoro, uwabyumva atabitinzeho yakwibwira ko bisobanuye ngo "turindane", umwe ahagarare, n’undi ahagarare, maze tuze kugendera rimwe ntawe usize undi, ariko si byo.

Turindane, tugereyo amahoro, bisobanuye ngo ’buri wese arinde ubuzima, umutekano wa mugenzi we mu muhanda, awitwararike cyane cyane igihe atwaye ikinyabiziga, kugira ngo we, umuri imbere n’umuri inyuma basoze uruzinduko/urugendo rwabo amahoro, maze bongere guhura n’imiryango yabo bishimye.

Ubwo yaganiraga n’abatwara imodoka zitwara abagenzi muri Nyabugogo i Kigali mu cyumweru gishize, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yabasobanuye ko hari amakosa abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakora rimwe na rimwe yakagombye kwirindwa muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Yagize ati "Amwe mu makosa mukora ni nko kwizihirwa mugatwara mwanyoye ibisindisha no gutwara nk’abari mu irushanwa ari nabyo bibaviramo kurenza umuvuduko bigateza impanuka. Muri iyi minsi rero turabasaba gutwara neza mwubahiriza ibyapa n’amategeko y’umuhanda muri rusange kugira ngo mubashe kugera aho mujya amahoro.’’

SP Kayigi yakomeje asaba abatwara bisi kujya bagira inama bagenzi babo bakora akazi nabi rimwe na rimwe bikabasiga icyasha, asaba n’abagenzi kutarebera amakosa akorwa n’ababatwaye.

Ati: ‘‘Mujye muhwitura bagenzi banyu batubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo umushoferi atwaye imodoka yasinze cyangwa avugira kuri telefone, uretse kuba asiga umwuga wanyu icyasha aba ashyira no mu kaga ubuzima bw’abo atwaye niyo mpamvu twibutsa n’abagenzi kutarebera ahubwo bagatanga amakuru’’.

Yasoje ababwira ko impanuka nyinshi ziba zituruka ku burangare n’amakosa y’abakoresha umuhanda, asaba buri wese gufata ingamba zo kuzikumira binyuze mu bufatanye buhuriweho, buri wese yirinda, arinda na mugenzi we basangiye umuhanda.

intego y’ubu bukangurambaga ni uguteza imbere inshingano rusange: Umushoferi, umumotari, umunyamaguru, umunyamagare n’abandi bose bagomba kwitwararika ubuzima bw’abandi.

Harimo kandi no gushishikariza imyitwarire myiza mu muhanda: nko kubahiriza amategeko, kwirinda umuvuduko ukabije, ubusinzi, n’uburangare.

hazamo ikijyanye no kugabanya impanuka n’impfu zo mu muhanda: cyane cyane iziterwa n’imyitwarire mibi y’abantu.

Polisi igamije kugera ku byiciro byose by’abakoresha umuhanda: abatwara ibinyabiziga rusange, amakamyo, abamotari, abanyamaguru, ndetse n’abana binyuze mu mashuri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka