Ntucikwe n’ikiganiro ‘EdTech’ kivuga ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023, tubararikiye gukurikira ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku bumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikaba kibageraho buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikazanyura kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today.

Ikiganiro EdTech Monday kizagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ikizatambuka ku wa mbere muri uku kwezi kwa Kane, kizibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga, insanganyatsiko yacyo ikava ari “Ubumenyi mu ikoranabuhanga: Ingingo ikomeye muri iki kinyejana”.

Muri iki kiganiro abantu batandukanye bazahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, hagati mu kiganiro kuri KT Radio.

Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose, bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose, bubafasha guhatana bijyanye n’ikinyejana cya 21.

Mu Isi ya none, usanga ibintu hafi ya byose bishingiye ku ikoranabuhanga, aho usanga uburezi n’ikoranabuhanga bigendana mu gutegura abanyeshuri kuri ejo heza hahazaza habo. Muri iki Kiganiro muragezwaho uburyo mu Rwanda iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Abatumirwa mu kiganiro cya EdTech Monday cyo kuri uyu wa mbere, ni Margaret Bamurebe, akaba ari Tech Mentor and Member wa RAWISE na Ngendabanga Celestin, akaba ari Science and Technology Senior Trainer muri Keza Education Future Lab LTD, hamwe na Shadrach Munyeshyaka Nkurunziza, Umuyobozi akaba ari na we washinze Nyereka Tech.

Ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho bazasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka