Ntimukavuge ko abicanyi babahemukiye, mujye muvuga ko babiciye - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gukoresha imvugo y’uko abicanyi babahemukiye, ahubwo bagakoresha iy’uko babiciye.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana

Yabibwiye imbaga y’abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, tariki 21 Mata 2023, aboneraho gukosora n’izindi mvugo yumvise zitaboneye zifashishijwe.

Minisitiri Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside badakwiye gukoresha imvugo y’uko abicanyi babahemukiye, kuko guhemuka ari ikintu cyoroshye, ugereranyije n’ibyo bakoze babicira ababo.

Ati “Guhemuka ni ikintu cyoroshye, kwica si uguhemuka. Ni ukuvuga ababiciye. Uvuze ngo uwaguhemukiye wagira ngo ni uwakwambuye amafaranga ijana, amafaranga igihumbi cyangwa miliyoni. Ndakosora ibyo kugira ngo bitwumvishe n’inshingano dufite yo kurinda ubuzima.”

Minisitiri Bizimana avuga kandi ko badakwiye kuvuga ko Abatutsi banyuze mu nzira y’umusaraba, kuko batabihisemo.

Yagize ati “Inzira y’umusaraba Yezu/Yesu yayinyuzemo kubera yuko Imana yari yaramuhaye misiyo yo kuzicwa atyo ngo arokore abantu. Ni ko abapadiri n’abanyamadini batwigisha. Ntabwo Abatutsi bari barahisemo kuyinyuzwamo.”

Yunzemo ati “Tujye tuvuga inzira ya Jenoside, kuko ni inzira yahiswemo n’abahisemo kubica.”

Indi mvugo yakosoye ni iyo kuvuga ngo Abatutsi bapfuye, yagize ati “Abatutsi barishwe. Kwicwa no gupfa biratandukanye. Hapfa uwarwaye malariya, kanseri, diyabete, ariko Abatutsi bo barishwe. Tujye rero dukoresha inyito ziri zo.”

Yaboneyeho no kwibutsa abajya bingingira abakoze Jenoside kubereka aho bajugunye imibiri y’Abatutsi nyuma yo kubica, kuko ngo bibaha imbaraga zo gukomeza kubashinyagurira.

Ati “Hashize imyaka 29 babwirwa bati muvuge aho imibiri iri, ishyingurwe. Benshi ntibarabikora, ariko hari n’ababikoze. Twaje gusanga abo binangiye bibaha imbaraga zo gukomeza gushinyagurira ba bandi banze kubwira aho ababo bari.”

Yunzemo ati “Ntabwo tubuza abantu gutanga amakuru, mujye mubyumva neza. Ahubwo ni ukubabwira ngo mwebwe mwikomeza guheranwa n’agahinda kubera yuko hari abatarababwira ahaherereye imibiri y’abanyu.”

I Karama hari hateraniye abatari bake bari baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahatuye mu 1994
I Karama hari hateraniye abatari bake bari baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahatuye mu 1994

Yasoje agira ati “Dufite ubuyobozi bwiza, dufite Leta nziza, iduha umwanya wo kubibuka no kubaha icyubahiro igihe cyose, n’ubwo tutazababona. Mukure ikiliyo, byoye gutuma muhungabana, byoye gutuma n’ushaka ko muhungabana, abigeraho.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dufite ubuyobozi bwiza bushishikajwe n’Ubumwe bw’Abanyarwanda .jenoside ntizongera ukundi.Imana ibidufashemo. Ibyo Ministiri avuga ni ukuri.imyaka29 Uzi aho umubiri w’uwazize jenoside yakorewe Abatutsi uri ukaba utarahavuga rwose bakureke, Imana umusumba byose akurebe.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka