Burundi: Indirimbo 33 zirimo iz’Abanyarwanda zahagaritswe
Kuri uyu wa 24 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC) rwatangaje ko ruhagaritse ku mugaragaro indirimbo 33 mu Burundi, ruvuga ko zirimo amagambo ateye isoni, ibyo bikaba biihabanye n’umuco w’Igihugu cyabo.

Muri izo ndirimbo harimo Akinyuma na Ikinyafu za Bruce Melody, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, na My Boo ya Afrique.
Mu zindi ndirimbo nyarwanda zahagaritswe harimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza.
Radio na Televiziyo zo mu Burundi zasabwe kudacuranga izo ndirimbo, nk’uko biri mu itangazo ryasomwe na Amb. Vestine Nahimana uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe itangazamakuru n’itumanaho(CNC).
Reba urutonde rugaragaraho izo ndirimbo uko ari 33

Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
lakin nashwak kubweho neza abakunzi barye muraho?cyn?karibu tanzania
Oya umuntu aririmba uko avyumva numv atangorane
ntitugategereze ko abandi alibo babona ingeso mbi zirukozasoni ziririmba zigisha urubyiruko ubushizi bwisoni wibaza ministère yumuco igituma irebera ibikorwa nkibyo byanduza urubyiruko bitera isoni ababyeyi aliko bivugwa bigakabya ukabona ko ntawe ubyitayeho bazice naha ziteye isesemi
Ubundi pe indirimbo za melodi nibishego habwo no mu Rwanda zikwiye guhagarikwa nabandi baririmba nk’ibye bakaboneraho