Polisi yerekanye abasore batanu bakurikiranyweho kwambura abantu ku muhanda

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye itsinda ry’urubyiruko rw’abahungu batanu bashinjwa kwambura abantu ku muhanda babashikuje ibintu(cyane cyane telefone n’amafaranga).

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka y’ubukure kuva kuri 17-19, bafashwe nyuma yo gufata umuntu ugenda n’amaguru ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes ku itariki 9 Mata 2023, bakamwambura telefone n’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abo basore bari bamaze igihe gito bavuye mu Kigo Ngororamuco cy’i Nyamagabe mu Majyepfo.

CIP Twajamahoro ati "N’abandi batarafatwa twabagira inama yo kubireka, uwiba wese Polisi izamufata, nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda".

CIP Twajamahoro avuga ko hari n’ababyeyi batuma abana kwiba ndetse n’abadakurikirana abana babo ngo bamenye aho bajya n’abo bagendana.

Abo basore bafashwe barimo uwitwa Ishimwe Thierry wiyemerera ko we na bagenzi be bane bafashe umuntu wagendaga mu muhanda mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira tariki 10 Mata 2023, bakamwambura telefone ebyiri n’amafaranga ibihumbi 15.

Ishimwe yagize ati "Habaho gufata ’catch’ no gushikuza, tuvugira kuri telefone twese tugahura, babiri bakajya imbere(y’umuntu ugiye kwibwa), bagahamagara abagendera ku mpande ye bakamufata, inyuma haba hari umuntu umwe".

Ishimwe avuga ko iyo hagize utabara bahita batora amabuye bakamutera mu rwego rwo kwirwanaho, kugira ngo bave aho bakoreye icyaha ntawe ubafashe.

Mugenzi we witwa Niyonshuti na we uvuka mu Gatenga avuga ko nta ntwaro gakondo bagendana, ahubwo ngo bafata icyo kurwanisha nk’amabuye n’ibindi babona hafi aho iyo babonye ko hari ugiye kubarwanya.

Uwitwa Rubera Prince ni we uvuga ko yahuruje Polisi ubwo yari arenze kuri Sonatubes mu ijoro ryo ku itariki ya 9 Mata 2023, akabona abo basore barimo kuniga umuntu.

Rubera avuga ko yasohotse mu modoka ashaka gutabara umuntu warimo kunigwa n’abo basore, agenda ajya kubatesha, aho kugira ngo bahunge ahubwo ngo batoye amabuye batangira kumutera, asubira mu modoka ajya gutabaza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ashimira abaturage bameze nka Rubera wanze kureberera ahubwo akihutira gutanga amakuru.

Mu gihe abo basore bahamwa n’icyaha cy’ubwambuzi, ingingo ya 168 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano yabahanisha igifungo kuva ku myaka 3-5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka