Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa
Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.
- Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa
Itangazo Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga riragira riti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda RN 11, Muhanga - Ngororero - Mukamira ari nyabagendwa”.
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira akunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura, aho amazi n’ibyondo bituruka mu misozi byiroha mu muhanda bikawufunga, hakiyongeraho no kuridukirwa n’inkangu kubera imikingo iwugize ifite ubuhaname burebure.
- Uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|