Abiyitaga intiti babaye intiti koko, n’ikimenyimenyi bakoze Jenoside - Dr. Didace Kayihura

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didace Kayihura Muganga, avuga ko abari abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje ko ari intiti koko, bakaba baranasigiye Kaminuza igisebo kuko bavuyemo abicanyi bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w'Uburezi yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Minisitiri w’Uburezi yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Yabibwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza y’u Rwanda cyabereye mu ishami rya Huye, tariki ya 22 Mata 2023.

Yagize ati “Batubwira ko ubundi intiti bivuga ibitoki bidahiye neza, byapfubye. Byatugaragariye rero ko abari abahanga muri Kaminuza koko babaye intiti. Barapfubye. Nta bumuntu bamenye, ni ibipfube. Bakiriye siyansi, umutimanama urabura, bamera nk’amarobo. Ubusanzwe siyansi ihura n’umutimanama bikarema umuntu w’ingirakamaro.”

Dr. Muganga yanavuze ko imyitwarire y’abo bahanga biyitaga intiti, yasigiye Kaminuza y’u Rwanda igisebo.

Yagize ati “Natwe nka Kaminuza y’u Rwanda badusigiye igisebo kidasanzwe. Igihe cyose duhuriye ahangaha twibuka, uba ari umwanya wo gufata ingamba, kugira ngo mu bumenyi bwacu tuzi n’ubwo twigisha, turusheho gukumira ikindi cyazabaho, bityo umwarimu, umushakashatsi, umukozi n’umunyeshuri uva muri kaminuza yacu cyangwa uyikoreramo, abe umuntu w’ingirakamaro mu Rwanda no ku Isi hose.”

Dr. Didace Kayihura Muganga, na we yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Dr. Didace Kayihura Muganga, na we yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya wari waje kwifatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu kwibuka, na we yavuze ko biteye isoni n’agahinda kubona abari abahanga mu Rwanda baragize uruhare muri Jenoside, anavuga ariko ko byaturutse ku kuba barabyigishijwe igihe kirekire, bikabacengera.

Yagize ati “Impamvu abateguye Jenoside bakoresheje abanyabwenge, ni uko nyine iyo uzi ubwenge ibyo ukora umenya uko ubikora mu bwenge, ari na yo mpamvu Jenoside yagize ubukana bukomeye. Abize bari ku isoko y’ingengabitekerezo ya Jenoside, noneho abaturage bagenda babyinjizwamo buhoro buhoro.”

Minisitiri Uwamariya yanifuje ko nk’uko uburezi bwabaye umuyoboro w’ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu munsi bukwiye kuba umuyoboro wo kubiba urukundo no kubaka mu Banyarwanda ubumwe n’indangagaciro zubaka kurusha izisenya.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, rushyinguyemo imibiri isaga 400
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, rushyinguyemo imibiri isaga 400

Inkomoko y’inyito ‘Intiti’ ku ‘banyabwenge’

Ku rubuga rwa Facebook, uwitwa amatekanumuco.com yanditse ko akenshi abantu iyo bavuze “Intiti” baba bashaka kumvikanisha umuntu cyangwa itsinda ry’abantu b’abahanga (abanyabwenge), ariko ko ubundi Alexis Kagame arikoresha, abwira abarangije muri Kaminuza, yashakaga kubabwira ko bagifite urugendo rwo kumenya, nuko abaryumvise batangira kurikoresha mu buryo butari bwo.

Pascal Karangwa, umwe mu basheshe akanguhe uzi ayo mateka, yabwiye uwanditse aya makuru kuri amatekanumuco.com, ko ubundi ijambo ‘intiti’ Abanyarwanda barikoreshaga bashaka kuvuga ibitoki bidahiye neza bikirimo intirima.

Biturutse ku kuba Alexis Kagame yararibwiye abanyabwenge, abantu baryumvise nabi, bakeka ko yashatse kuvuga abahanga.

Dr. Kayihura avuga ko abiyitaga intiti babaye intiti koko, n'ikimenyimenyi bakoze Jenoside
Dr. Kayihura avuga ko abiyitaga intiti babaye intiti koko, n’ikimenyimenyi bakoze Jenoside

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka