Turimo gushaka uko twazigisha amateka mu buryo busobanutse - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hamwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), barimo gushaka uko hazajya higishwa amateka mu buryo busobanutse.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya avuga ko barimo uko hazigishwa amateka mu buryo busobanutse
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya avuga ko barimo uko hazigishwa amateka mu buryo busobanutse

Yatanze iki gisubizo ku banyamakuru bamubajije icyo bateganyiriza isomo ry’amateka, cyane cyane ajyanye na Jenoside, nyuma yo kwifatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, hari ku itariki ya 22 Mata 2023.

Yabanje kuvuga ko n’ubwo hari abavuga ko amateka atigishwa atari byo, kuko yigishwa guhera mu mashuri abanza, akaba yubatse mu buryo agenda atangwa bigendeye ku kigero cy’umwana. Bityo uwiga mu mwaka wa mbere akaba atiga amwe n’uwiga mu wa gatanu.

Yakomeje agira ati “Ariko hari impungenge zimaze iminsi zigaragazwa ko atigishwa neza, cyane cyane agendanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Turacyabiganira na MINUBUMWE kugira ngo turebe uko byakorwa mu buryo bunoze, kuko hari n’abanyeshuri nabonye bavuga ko biga amateka yo mu bindi bihugu ariko ntibige ayabo.”

Avuga ko hari n’abagiye bagaragaza icyifuzo cy’uko amateka yakwigishwa mu Kinyarwanda, abandi bakifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaba isomo ryihariye.

Ati “Byumvikane ko tutarinjira mu kuvugurura integanyanyigisho. Ikirimo gukorwa ni ukugenda twegeranya ayo makuru, noneho tuzicare tubyigeho. Kuko n’ubundi amateka turimo kwigisha mu mashuri yari yarateguwe ku bufatanye na CNLG, ndetse na komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Niba bidatanga umusaruro uko bikwiye, ni ngombwa ko twongera tukicara tukareba uburyo byakorwamo bwa nyabwo.”

Yunzemo ati “Turimo kurebera hamwe uko twakwigisha amateka mu buryo busobanutse. Biracyari muri gahunda, ntabwo birashyirwa mu bikorwa. Turacyigisha mu buryo nyine bugaragara mu nteganyanyigisho, ariko gahunda ihari ni uko bizavugururwa bishingiye kuri ibyo byose bigenda bigaragazwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka