Dore ibimenyetso by’urwitwazo rwo gukora Jenoside n’uko yakorwaga kuva mu 1959

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko hari imvugo zidaha uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, harimo nko kuvuga ko Jenoside yageragejwe aho kuvuga ko yakozwe, kuko usanga benshi bavuga ko Jenoside yakozwe gusa mu 1994.

Minisitiri Bizimana Jean Damascène
Minisitiri Bizimana Jean Damascène

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse ku Rwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero, Minisitiri Bizimana yagaragaje uko ibintu bikwiye kuba bivugwa uko biri, kugira ngo byumvikane neza abantu basobanukirwe uko Jenoside yakozwe.

Dr. Bizimana avuga ko Jenoside irangwa no kuyikora, binyuze mu mugambi wo kwica abantu bazira uko bavutse uko baba bangana kose, bitandukanye n’abakeka ko Jenoside bivuze kwica abantu benshi gusa, kuko ibyo ngo bituma abantu bagwa mu mutego wo kuvuga ko Jenoside yageragejwe nyamara ahubwo yarakorwaga.

Agira ati "Nko muri Komini Kibirira abantu bakeka ko mu 1990 nta Jenoside yageragazwaga, kuko hatishwe Abatutsi miliyoni, nyamara iriya yari Jenoside kuko abishwe baziraga ko ari Abatutsi nta yindi mpamvu. Ntabwo ryari igerageza yari Jenoside kuko bicwaga byateguwe na Leta".

Urwitwazo rwo kwica Abatutsi mu 1990 muri Komini Kibirira

Minisitiri Bizimana asobanura ko nyuma y’iminsi mike Ingabo za RPA zitangije urugamba rwo kubohora Igihugu, mu kwezi k’Ukwakira 1990, muri Komini Kibilira, hakorewe inama yatumijwe n’uwari Superefe wa Superefegitura ya Ngororero, witwaga Niyitegeka Bernard, hamwe na Burugumesitiri wa Komini Kibirira, Jean Baptiste Nteziryayo.

Iyo nama yabereye ku Muhororo ngo yari yatumiwemo n’Abahutu bakomeye bavukaga i Kibirira bakoraga ahandi, barimo Leon Mugesera, icyo gihe yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umujyanama mu bya Politiki mu biro bikuru bya MRND.

Iyo nama kandi ngo yitabiriwe n’uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibirayi (PENAPE), Pierre Tegera, nk’uko biri muri Raporo y’inama yakozwe icyo gihe, ku ngingo y’umunsi hakaba hariho kwiga ku kibazo cy’inyangarwanda zateye Igihugu zifatanyije n’Abatutsi, kandi zishe abayobozi bakomeye bakomokaga muri Kibilira, bityo ko Abahutu ba Kibilira bagombaga kwica Abatutsi kubera ko babiciye abayobozi bahavukaga.

Agira ati "Muri iyo nama hahimbwemo ikinyoma cy’uko Inyangarwanda n’Abatutsi bishe uwari umugaba mukuru w’Ingabo, Laurent Serubuga na Charles Uwihoreye, wayoboraga Ikigo cy’Abajandarume cya Ruhengeri, bose bavugaka Kibirira, bityo ko Abahutu bakwiye guhaguruka bakikiza umwanzi wabiciye abategetsi bakomeye".

Minisitiri Dr. Bizimana asobanura ko ikinyoma nk’icyo atari gishya, kuko no mu 1959 hari hahimbwe ikindi kinyoma ko Mbonyumutwa wari umutware wa Ndiza yakubiswe n’Abatutsi, ndetse hakaba n’abavugaga ko yishwe, icyo gihe Abatutsi baricwa hirya no hino mu Gihugu uhereye za Ndiza, Ruhengeri na Kibuye n’ahandi.

Avuga kandi ko hari amakuru atajya avugwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka ya za 1960 kugeza 1963, aho muri Raporo ya Colonel Logiste wari umutegetsi mukuru w’u Rwanda, bigaragara ko hari Abatutsi bishwe mu Bumboga (Gasabo), ku rwitwazo rushingiye ku kinyoma cyahimbwe ko Abatutsi bishe uwari Minisitiri w’Ubutabera wtiwaga Anastase Makuza.

Agira ati "Icyo gihe Abatutsi barishwe abandi baratwikirwa muri Gasabo, ku kinyoma cy’uko Anastase Makuza yishwe n’Abatutsi nyamara yari yakoze impanuka y’imodoka nta n’icyo yabaye, batwikira Abatutsi za Bumbogo abandi barabica mu 1961".

Ikindi kinyoma Dr. Bizimana agaragaza cyabaye urwitwazo ngo Abatutsi ba Kibungo na Rwamagana bicwe, ni uko hadutse abavuga ko Umudepite bitaga Kajangwe yishwe n’Abatutsi, nyamara ngo yari yishwe n’Abaparimehutu kubera amakimbirane yari afitanye na mugenzi we babanaga muri iryo shyaka.

Ibyo ngo byarabaye kandi mu 1969 ubwo hicwaga Umuparimehutu ukomeye witwara Barthazar Bicamumpaka, kandi nabwo Abatutsi baricwa nk’uko byakomeje kugeza mu 1990 ubwo Abatutsi bicwaga muri Kibilira.

Abatutsi bicwaga urupfu rubi ku byiciro byose birimo n’abagore n’abana

Minisitiri Bizimana avuga ko Jenoside yakorwaga Abatutsi bicwa urupfu rubi bashinyaguriwe, kandi ibyiciro byose bigashishikarizwa kwica ndetse n’abagore bajya mu bwicanyi, nk’aho byakozwe mu yahoze ari Segiteri Gatumba muri Serire Makoma, aho uwayiyoboraga Josephine Mugeni, ari we wayoboraga ibitero mu 1990 bijya kwica Abatutsi.

Agira ati "Mu muco Nyarwanda ubundi nta mugore wicaga, ariko uwo Mugeni wanitwaga izina ryiza we yanavuzaga ingoma ayoboye ibitero, bijya kwica abana nabagore bagenzi be".

Raporo kandi zigaragaza ko nyuma yo kwica Abatutsi habarurwaga abishwe, abakomeretse, inzu zatwitswe, inka zariwe n’abahunze ndetse n’aho bahungiye mu rwego rwo kumenya uko bapima uko ubwicanyi bwakozwe n’ibizakurikiraho.

Minisitiri Bizimana atanga urugero rwa raporo y’uko Abatutsi bishwe muri Kibirira, yasohotse ku wa 19 Ukwakira 1990, ikozwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza witwaga Niyibizi Damien, igaragaza ko mu minsi itatu gusa hagati y’itariki ya 13 na 16 Ukwakira 1990, muri Superefegitura ya Ngororero hishwe Abatutsi 365.

Naho Raporo ya Komini Kibirira ikagaragaza ko hagati ya tariki 11 na 15 Ukwakira 1990, hishwe Abatutsi 236, hakomereka 45, hahunga 3107, harimo 701 bahungiye kuri Superefegitura ya Ngororero, kuri Paruwasi Muhororo hakaba 2385, Komini Buringa ya Gitarama hahungira 21, hakaba haratwitswe inzu zisaga 600, hafi 200 zirasenywa, haribwa inka n’ihene n’intama nyinshi ndetse hari n’abasaga 300 bari barahungiye mu baturage.

Minisitiri Bizimana agaragaza ko kuba abayobozi barafataga umwanya wo kubarura iyo mibare yose, aho gukora ibikorwa by’iterambere bizanira abaturage amahoro, ari umugambi karundura wa Jenoside yariho ikorwa.

Agira ati "Aho kugira ngo umuyobozi abe ariho yishimira gutanga raporo y’iterambere ry’abaturage, ahubwo arishimira gutanga raporo y’abantu bishwe, inka zariwe, murumva rero ko ari umugambi wa Jenoside, niyo mpamvu tugomba kuyifata no kuyita uko yitwa".

Icyo gihe kandi Raporo ya Burugumesitiri wa Buringa igaragaza ko hari Abatutsi bari bahungiye kuri Komini, ariko bo bataratangira ubwicanyi ariko hari abakomeretse bajyanywe kwa muganga, hari n’abakiri kwambuka muri Nyabarongo bagaterwa amacumu n’interahamwe zo muri Kibirira zitifuzaga ko bahunga.

Minisitiri Bizimana kandi agaragaza ko hari igitabo cya François Nsengiyumva, kigaragaza uko ubwicanyi bwakozwe muri Kibirira mu buryo bw’iyicarubozo, aho bicaga n’abana babashinyaguriye, nk’urugero rw’umwana bishe batemye amaguru bagasiga igihimba, nyina yasanga ataka agahitamo kwiyahurana na we muri Nyabarongo.

Hari kandi akandi kana batwikiye mu nzu iwabo ko ntikashya, ariko abicanyi baguma iruhande rw’iyo nzu iminsi itatu kugeza ako kana kanogotse, ibyo byose bikaba bigaragaza uko Jenoside yakorwaga mu bwicanyi butagira urugero.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka