Gatsibo: Amase y’inka yabaye imari ishyushye, agurwa n’uwifite

Abahinzi b’urutoki mu Kagari ka Mbogo Umurenge wa Kiziguro bavuga ko kubona ifumbire ikomoka ku matungo (inka), bisaba umugabo bigasiba undi kuko imodoka igeze ku mafaranga y’u Rwanda 130,000 kandi bakaba badashobora kubona umusaruro batakoresheje ifumbire y’imborera.

Ifumbire y
Ifumbire y’imborera

Kabagema Venanti wo mu Mudugudu w’Akabuye Akagari ka Mbogo avuga ko kubona igitoki kigaragara bisaba ibishoro byinshi kuko ubu imodoka y’amase iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 80,000 na 130,000.

Ati “Turi abahinzi b’urutoki ariko no kurubona biratuvuna cyane bisaba ibishoro kuko kubona ifumbire ari ikibazo, imodoka ya Fuso y’amase ihagaze amafaranga y’u Rwanda 130,000 mugihe Ibeni ari amafaranga 80,000.”

Yanahenda ariko ngo ikibazo cy’ingorabahizi ni ukuyibona kuko iyo bakoresha iwabo ituruka mu Karere ka Nyagatare n’ahandi mu nzuri.

Iragena Reponse, avuga ko ibi ngo bituma ifumbire igura umugabo igasiba undi kuko n’abafite amikoro nabo ngo hari igihe batayibona uko babyifuza bigatuma habaho n’amanyanga.

Agira ati “Kubera ubutaka bwagundutse dukenera ifumbire, iyo utabikoze agatoki kaza ari gatoya gapima ibiro nka 10 mugihe uwafumbiye yeza icy’ibilo 100. Kubera gukenerwa na benshi hari igihe uvugana n’umuntu w’imodoka yahagera ukurusha ubushobozi akarenzaho kuyo mwari mwaravuganye akayigutwara.”

Kubura ifumbire y’amase ngo si uko badafite inka za girinka ariko ngo kuzagwiza amase yakwirwa mu rutoki bitewe n’ingano yarwo nabyo ngo byatwara igihe kitari gito.

Aba bahinzi bifuza ko bishoboka bahuzwa n’ibigo by’imari bikabaha amafaranga noneho bakajya bishyura buhoro buhoro ariko umusaruro bifuza bakawubona kuko ngo bitagenze gutyo intoki zacika kandi aricyo gihingwa kiberanye n’ubutaka bwabo.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Ubuhinzi, Udahemuka Bernard, ihenda ry’ifumbire mborera ikomoka ku matungo biterwa n’ubwitabire bw’abaturage benshi mu kuyikoresha.

Agira inama abahinzi kwegeranya ibisigazwa by’imyaka bakikorera ifumbire mborera aho kubitwika.

Agira ati “Tweza umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi byatsi, bakabishyira ahantu mu cyobo kuburyo mu gihe cy’amezi hagati y’ane n’atandatu abona ifumbire kandi nziza.”

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire binyuze muri ubwo buryo ngo hari abajyanama b’ubuhinzi, abafashamyumvire, abafatanyabikorwa mu buhinzi n’abagorome bahari babafasha kwikorera iyo fumbire mborera.

Ariko yifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kongera ingano y’ibwatsi kuburyo bwasarurwa bukavangwa n’ibisigazwa by’imyaka kuburyo haboneka ifumbire mborera nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka