Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Abanyapolitiki bitabiriye umuhango wo kwibuka abandi banyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.
Niba ukurikira indirimbo z’umuhanzi Munyanshoza Diedonné, ntiwaba utazi indirimbo “Mfura zo ku Mugote”, igaragaza amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye umusozi wa Mugote na Mvuzo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Botswana (BFA), ryatangaje ko abasifuzi baryo bane bahagaritswe kubera amakosa bakoze muri raporo y’umukino wahuje Benin n’Amavubi ku wa 22 Werurwe 2023.
Hari abangavu b’i Nyaruguru bavuga ko batojwe kwizigamira bakiri batoya ubu bikaba bibafasha kugira ibyo bikemurira batarinze gusaba ababyeyi.
Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu itandukanye (…)
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byo kwibuka bigenda bikorwa mu buryo bunyuranye. Ibyamamare binyuranye by’umwihariko abanyamuziki ni bamwe mu bakunze gutanga umusanzu w’ibihangano nk’indirimbo mu gihe cyo kwibuka.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batisboboye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko basanirwa inzu kuko hari abamaze kugera mu za bukuru, n’abafite ubumuga badafite imbaraga zo kubyikorera.
Innocent Mutabazi utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gutanga ubuhamya ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze, atari ku bw’inzika ahubwo ku bwo gusangiza urubyiruko amateka Abanyarwanda banyuzemo, ngo bitazasubira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Abanyarwanda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora, akanibutsa ko u Rwanda ari urwa buri wese, asaba kurukomeraho bubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barifuza ko bisi yatwaraga Abatutsi bavanwa i Kabgayi bajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo, yagirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kuko isobanuye uburyo Leta yashyiraga imbaraga mu kurimbura Abatutsi.
Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo wibutse Abapadiri n’Ababikira 17 biciwe mu kigo cy’Abayezuwiti cyitwa Centre Christus, hamwe n’Abatutsi barimo abarenga 4,500 bari bahavuye mbere y’uko Jenoside itangira ku itariki ya 7 Mata 1994.
Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.
Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Ukuriye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko mu mbogamizi abarokotse Jenoside b’ako karere bafite, harimo iy’uko hari bamwe mu batishoboye badafite nomero yo kwivurizaho, bigatuma batabasha guhabwa serivisi y’ubuvuzi uko babyifuza.
Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba (…)
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukurikirana mu nkiko uwahoze ari umunyamategeko we, Michael Cohen, aho avuga ko agomba kumwishyura Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.
Hagenimana Antoine yanditse igitabo yise ‘Le Chagrin de ma Mère’ nyuma yo kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.
Muri Koreya y’Epfo, ababyaye bahabwa 10.500$ nk’inkunga, mu rwego rwo gushishikariza abanyekoreya kubyara, mu gihe inzobere zikavuga ko ayo mafaranga adahagije mu gukemura ikibazo cy’uburumbuke, cyangwa se kororoka kiri muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, barasura Bénin mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ku butumire bwa Perezida Patrice Talon.
Nyiramusarange Anastasie umukecuru w’imyaka 97 utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, yagize ibyishimo ubwo yasurwaga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Burega, Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa, nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze.
Mu kwibuka Abanyapolitiki bazize Jenoside, hagaragajwe ko politiki mbi y’urwango n’ivangura yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, asaba abikorera gukoresha ubushobozi bwabo mu bikorwa byubaka Igihugu no kukirinda gusubira mu mateka mabi, cyabayemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amakipe ndetse n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki cyumweru cy’icyunamo.
Tariki 12 Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y’Amajyepfo, mu masaha ya saa 20h30 tariki 12 Mata 2023 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Husi Monique, yasabye Abanyamadini gusakaza ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro mu bayoboye babo no mu Banyarwanda muri rusange, kuko ari byo bizakumira icyahembera amacakubiri.
Senateri Bideri John Bonds, yibukije abaturage b’Akarere ka Kayonza ko kwanga kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigize icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kubikora kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe n’abicanyi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri (zitanga ingufu za atomike), mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri rikuru rya IPRC-Tumba na ryo ryifatanyije n’abarokotse Jenoside bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rulindo.
Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, avuga ko bamaze gutegura umushinga wo kwandika mu buryo bwa gihanga ubuhamya 100, bwifashishwa mu kwibuka ndetse 30 bukazakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 30, kugira ngo ababufite batazasaza batabutanze bityo ntibumenyekane, agasaba uwabishobora kubafasha (…)
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko (…)
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyirahamwe 20 y’imikino itandukanye yamaze gutangaza amatariki azakinirwaho irushanwa GMT 2023.
Mu kiganiro Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, General James Kabarebe yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubuyobozi (African Leadership University – ALU), yababwiye ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guharika Jenoside, hari imvugo nyinshi ku Rwanda bitewe n’uko rwari (…)
Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenga wa Gashora mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje umugabo wagize uruhare mu kwiba televiziyo 13 mu mujyi wa Gisenyi, isaba abibwe kuzana ibyangombwa bya television zabo bakazisubizwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, basanze umurambo w’umugabo mu mugezi wo muri ako gace, biza kumenyekana ko ari uw’uwitwa Habumugisha Adrien.
Dr Daniel Ngamije yageze i Genève mu Busuwisi aho agiye gutangira inshingano nshya zo kuyobora Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni we wahaye ikaze Dr Daniel Ngamije.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (…)
Ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023 mu Kagari ka Rugendabari, Umudugudu wa Kanyamasha mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, habonetse imibiri 45 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Abantu batanu barashwe n’umukozi wa Banki mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky muri Amerika bahita bapfa.