
Ni bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihizwa buri tariki 25 Mata, mu Rwanda uwo munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagaragarije abitabiriye uwo muhango uburyo imirenge ya Bukure, Giti, Mutete, Rutare na Rwamiko yo muri ako karere, iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malariya.
Asaba ko kubera izo mpamvu, Akarere ka Gicumbi kahabwa umwihariko wo gutererwa umuti wica udukoko dutera Malariya, nk’uko bikorwa mu turere tunyuranye mu Rwanda twibasirwa na Malaria.
Dr Rwibasira Gallican wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) muri uwo muhango, yijeje abanyagicumbi n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko MINISANTE izakomeza kubaba hafi, mu rugamba rwo kurandura burundu malariya, cyane cyane hakorwa ubushakashatsi kuri iyi ndwara kandi inakorana n’izindi nzego, kugira ngo haboneke urukingo rwayo.

Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ni umwe mu miryango itari iya Leta, itera inkunga u Rwanda mu kurwanya malariya.
Uwari ahagarariye USAID unakuriye ishami ry’Ubuzima muri uwo muryango, Robin Martz, yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira muri gahunda yo kurwanya malariya, ndetse n’uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima muri icyo gikorwa.
Ashimangira ko icyo kigega kitazahwema gutera inkunga Leta y’u Rwanda, muri gahunda ifite yo kurandura burundu malariya.
Ni umuhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gusura ibikoresho binyuranye muri ako karere, birimo n’iby’ikoranabuhanga byifashishwa mu kurandura Malaria no kwica umubu uyitera aho waba uri hose.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Leta y’Ubumwe ayoboye, ku bw’imbaraga zashyizwe mu rugamba rwo kurwanya no kurandura Malariya mu Rwanda.
Ahamagarira buri muturage, gushyira mu bikorwa ingamba Leta yashyizeho zigamije kurandura burundu malariya, zirimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gusiba ibidendezi by’amazi no gutema ibihuru bikikije ingo, kujya kwa muganga ku muntu ufite ibimenyetso byayo batangira na mituweli ku gihe.
Raporo ya OMS igaragaza ko muri 2021, Malaria yatwaye ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi 600 ku isi, yibasira cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’u Rwanda, aho buri munsi yica abasaga ibihumbi 30.

Malariya kandi yibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, cyane cyane abo mu bihugu bikennye cyane, aho buri mwaka yica abasaga miliyoni, 90% bakaba ari abavuka mu bihugu bya Afurika.
Mu gihe abarwara Malaria bagera kuri 40% by’abaturage batuye Isi, ibihugu binyuranye bikomeje ubushakashatsi bugamije kuvumbura inkingo, aho n’u Rwanda ruri muri iyo nzira, ibihugu birimo Ghana bikaba byaramaze kwemeza urukingo rwa Malaria.



Ohereza igitekerezo
|