Ubukangurambaga ‘Gendana Konti’ bwakomereje mu Karere ka Kirehe

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu 23 Ukuboza yakomeje ubukangurambaga ‘Gendana Konti’ bukangurira abagore guhuza konti zo kuzigama na telefone.

Ubu bukangurambaga bugamije kwishyura hakoreshejwe terefoni ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari.

Muri ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, Banki Nkuru y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abari mu nzego z’abagore haba ku rwego rw’akagari, umurenge n’Akarere, ndetse n’abahagarariye amabanki atandukanye ngo bagaragaze ibyiza byo guhuza konti na terefoni igendanwa.

Mujawimana Esperence ni umwe mubaje muri ibi biganiro, avuga ko we yari asanzwe afite konti yo kubitsa muri banki yahujwe na terefoni ye.

Yagize ati "Guhuza Konti ya Banki na telefone bifasha kugendana amafaranga yawe kuko uyabona igihe cyose uyashakiye udatakaje umwanya ujya kuri Banki".

Bazigaga Speciose nawe ni umwe mu bitabiriye ibiganiro na Banki nkuru y’u Rwanda akaba avuga ko agiye gukangurira abagore bagenzi be kwitabira guhuza terefone na Konti yabo kuko bizajya bibafasha kubona amafaranga yabo vuba mu gihe bayakeneye.

Nsengiyumva Rwisumbura Bernard umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubutajegajega bw’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abagore kwiteza imbere ndetse bakoroherwa no kwegera serivisi z’imari.

Yagize ati " Mu karere ka Kirehe abagore bagera kuri 65% bari muri za Koperative, kandi bibumbiye mu kimina rero kwitabira gahunda ya ’Gendana Konti’ bizabafasha kugera kuri serivisi y’imari mu buryo bwihuta".

Nsengiyumva avuga ko kuba umugore yagendana Konti bizamufasha mu iterambere ry’igihugu ndetse n’urugo rwe.

Ati " Ashobora kwishyura ubwisungane, amazi, amashanyarazi akoresheje terefone, ashobora guhaha akishyura na terefone, urumva ko kugendana Konti ari ikintu kimufitiye akamaro kanini".


BNR yagaragaje imbogamizi zihari mu kwitabira gukoresha terefone

N’ ubwo ubwinshi bw’ikoreshwa rya terefone ngendanwa mu Rwanda bwazamutse kuva kuri 35% mu 2010 kugeza kuri 87% mu 2024, 72% gusa by’abagore nibo bakoresha serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe terefone ngendanwa ugereranije na 81% by’abagabo.

Ikindi kandi, abagore miliyoni 1.16 banagana na 28% ntibakoresha serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe terefone ngendanwa kubera impamvu zitandukanye, zirimo ubumenyi buke mu by’imari.

Mu karere ka Kirehe, 3% by’abakuze ntibagerwaho na serivisi z’imari na mba.

Iyi gahunda izakomerza mu Karere ka Rwamagana ku wa 24 Ukuboza, ndetse no mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, ku wa 29 Ukuboza.

Kuva gahunda ya Gendana Konti yatangizwa, yageze ku ntsinzi igaragara aho abagore baganirijwe hose nko mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Ngoma na Rulindo.

Gahunda yakiriwe ku bagore 120,000 bahabwa amasomo ajyanye n’imari, ndetse abarenga 30,000 bafashwa gufungura konti za Mobile Money cyangwa kongera gukoresha izari zarahagaze.

Uturere icumi mu gihugu hose tumaze kwakira intumwa za Banki Nkuru zaganirije abagore kuri Gendana Konti kandi bahita bayitegura. Gahunda izakomeza no mu tundi turere twose tw’Igihugu.

Ibi biri mu muronhgo w’icyerekezo cy’u Rwanda cy’iterambere ridaheza, mu kwemeza ko n’abagore bose bashobora kugira uruhare rusesuye mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka