Abanyarwanda baributswa gukunda igihugu kandi bakabitoza abo babyara

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahoze bakora mu cyahoze cyitwa Electrogaz, barasaba Abanyarwanda muri rusange gukunda igihugu kandi bakabitoza abana babo, kugira ngo baheshe ishema abaharaniye ko Abanyarwanda bunga ubumwe.

Hibutswe abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hibutswe abari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Byatangarijwe mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’icyahoze ari Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

Umuhango wo kwibuka abari abakozi b’icyahoze ari Electrogaz cyaje nyuma guhinduka WASAC ndetse na REG, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwaturutse mu Mujyi rwagati rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ari naho umuhango nyirizina wakomereje.

Maitre Ntivuguruzwa Emmanuel, ni umwe mu bakoreraga Electrogaz warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwe, Ntivuguruzwa yagarutse ku itotezwa Abatutsi bakoraga muri Electrogaz bakorerwaga na bagenzi babo bakoranaga, ndetse agaruka no ku bikomere yasigiwe na Jenoside.

Ntivuguruzwa yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda bose ko bafite inshingano zo gukunda igihugu, kandi bagatoza abana babyara na bo gukunda igihugu kuko ari bwo abaharaniye ko Abanyarwanda bunga ubumwe bazumva baruhutse.

Yagize ati “Ikintu cya mbere dusabwa ni ugukunda igihugu. Nituramuka dukunze igihugu, n’abakora ubutaruhuka, bamaze imyaka irenga 30 nta kiruhuko n’ubwo cyaba icyumweru kimwe bazaruguka mu mutima bavuga bati Abanyarwanda icyo twashakaga bakigezeho. Icya kabiri dusabwa ni ukubyigisha abana bacu na bo bakabyigisha abo bazabyara”.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yagagaragaje ko kwibuka abari abakozi ba Electrogaz bigamije gushimangira uburyo Jenoside yakozwe igatwara n’abantu banyuranye kandi abenshi ugasanga baricwaga n’abo bakorana.

Yagarutse kandi ku bikoresho byari byaraguzwe hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage, ariko bikaba byarakoreshwaga mu gutera ubwoba Abatutsi bakoraga muri Electrogaz.

Uyu muyobozi yasabye abakozi guharanira ko ibikoresho bakoresha, babikoresha mu kubaka igihugu ndetse no mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Amapiki abakozi bari baraguriwe ngo bakore akazi ko gutanga amazi bacukura imiyoboro y’amazi, ni yo bakoreshaga batera ubwo bagenzi babo.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yasabye abakozi gukoresha ibikoresho bakoresha bagahangana n'abapfobya Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yasabye abakozi gukoresha ibikoresho bakoresha bagahangana n’abapfobya Jenoside

Aho harimo isomo rikomeye cyane, isomo dukwiye gukuramo nk’abakozi ba WASAC na REG, ibikoresho dukoresha uyu munsi bidufashe kujya mu rugamba rwo guhangana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana, yavuzeko igihugu cyanyuze mu mateka menshi ashaririye, ariko ashimira ko ubu igihugu kuri gutera imbere.

Yaboneyeho kwizeza Abarokotse Jenoside ko Leta izakomeza kubaba hafi, haba mu mibereho ndetse no kubafasha kwiteza imbere ubwabo.

Minisitiri Dr Nsabimana Ernest, yijeje abarokotse Jenoside ko Leta izakomeza kubaba hafi
Minisitiri Dr Nsabimana Ernest, yijeje abarokotse Jenoside ko Leta izakomeza kubaba hafi

Agira ati “Leta izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside mu mibereho yabo ituma bakomeza gutera imbere, ndetse bakomeza no kugira ubuzima bwiza no kugira imbaraga zibafasha gukomeza kubaka igihugu”.

Ikigo cyitwaga Regis des Eaux Rwanda, ni cyo cyari gifite inshingano zo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1976 icyo kigo cyaje kwitwa Electrogaz, ari na yo yaje kuvukamo ibigo bibiri, igishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ndetse n’igishinzwe ingufu (REG).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka