Kayonza: Bifuza ko abaveterineri bakongerwa

Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza barasaba Ubuyobozi gushyiraho abaveterineri benshi bagaca indwara mumatungo, kuko bashobora kugura inka zitanga umukamo mwinshi ku mafaranga menshi zigapfa zitamaze kabiri.

Bamwe mu borozi bagaragaje imbogamizi zo kuba batabasha kwiyishyurira abaveterineri ubwabo
Bamwe mu borozi bagaragaje imbogamizi zo kuba batabasha kwiyishyurira abaveterineri ubwabo

Babivuze ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, mu nama ku iterambere ry’ubworozi n’imbogamizi zihari.

Mu bitekerezo byatanzwe n’aborozi, bavuze ko kugira ngo ubworozi butere imbere hakenewe inka z’umukamo ndetse n’ibiryo by’amatungo, kugira ngo zibashe gutanga wa mukamo.

Umwe yagize ati “Hari uruhare rw’umworozi rwo kujya gushaka ibiryo byunganira ubwatsi, gushaka ibiribwa bikorwa n’inganda. Ni ngombwa rero ko habaho uburyo bwo kubona ubwo bwatsi kubera Akarere dutuyemo kabamo izuba ryinshi, hagomba kuboneka uburyo buhunikwa.”

Ariko nanone bamwe mu borozi bavuga ko zimwe mu mbogamizi bagifite, harimo kuba bashobora kugura inka igahita ipfa kandi ihenze, kuko bigoye kuba umworozi yakwirihira umuveterineri ubishoboye.

Yavuze ko bishoboka ubuyobozi bwashyiraho abaveterineri benshi babishoboye, bakajya basura aborozi kenshi ariko nabo bakabigiramo uruhare.

Yagize ati “Imbogamizi mbona ni uko inka ishobora kurwara igahita ipfa kandi ihenze. Ikindi kugira ngo umuntu yirihire umuveterineri, ubishoboye ubifitemo uburambe, umuntu ku giti cye biragoye ariko yenda hari ukuntu mu rwego rw’ubuyobozi bashyizeho abaveterineri benshi babishoboye bakajya basura aborozi bihagije, bagaca ikintu cyitwa indwara ariko aborozi nabo bakabigiramo uruhare.”

Bifuje ko hashyirwaho abaveterineri benshi bahangana n'indwara z'amatungo
Bifuje ko hashyirwaho abaveterineri benshi bahangana n’indwara z’amatungo

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bimwe mu bibazo bituma umukamo uba mukeya harimo kudakorera neza inzuri zabo, kudashyiramo ibikorwa remezo bifasha iterambere ry’ubworozi no kubaka ahabikwa ubwatsi.

Ati “Kubaka ibiraro na za hangar, ahabikwa ubwatsi no gufata amazi, ibyo byose ni ibituma ubworozi bubasha gutera imbere, ariko noneho no gushyira mu bwishingizi amatungo yabo.”

Mu Karere ka Kayonza habarirwa inka zirenga 70,000 zitanga umukamo wa Litiro 22,500 ku munsi. Muri izo nka, 43,177 nizo zororerwa mu nzuri mu gihe izisaga gato 25,000 zororerwa mu biraro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu biteye agahinda nukubona umuturage yaguze Inka ifite agaciro karihejuru yarangiza igapfa.aba ahombyepee. Babashakira abatekinisiye babahafi twe iburengetazuba baradufasha.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka